ABACAMANZA 3
Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga
1 Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose zâi KanÄni,
2 kugira ngo abâibihe byâAbisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo.
3 Muri ayo mahanga harimo abatware bâintebe batanu bâAbafilisitiya nâAbanyakanÄni bose, nâAbasidoni nâAbahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi BÄliherumoni ukageza mu irasukiro ryâi Hamati.
4 Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose.
5 Nuko Abisirayeli baturana nâAbanyakanÄni nâAbaheti, nâAbamori, nâAbaferizi nâAbahivi nâAbayebusi.
6 Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.
Umucamanza Otiniyeli abakiza Abamesopotamiya
7 Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa nâUwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera BÄli na Asheroti.
8 Ni cyo cyatumye umujinya wâUwiteka ukongÄra Abisirayeli, abahÄna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami wâi Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani.
9 Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.
10 Kandi umwuka wâUwiteka amuzaho, aba umucamanza wâAbisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami wâi Mezopotamiya, aramunesha.
11 Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
Ehudi abakiza amaboko yâAbamowabu
12 Abisirayeli bongera gukora ibyangwa nâUwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami wâi Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa nâUwiteka.
13 Yitabariza Abamori nâAbamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindĹŤra umudugudu wâimikindo.
14 Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami wâi Mowabu uburetwa imyaka cumi nâumunani.
15 Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera wâUmubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami wâi Mowabu.
16 Maze Ehudi yicurishiriza inkota yâamugi abiri ireshya nâumukono umwe, ayambara ku itako ryâiburyo, ayirenzaho imyambaro ye.
17 Agezeyo aha Eguloni umwami wâi Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu wâigihonjoke.
18 Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye.
19 Ariko we ageze mu nganzo zâi Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati â Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.â Na we ati â Nimuceceke.â Abari kumwe na we bariheza.
20 Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati â Ngufitiye ubutumwa bwâImana.â Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye.
21 Ehudi arambura ukuboko kwâibumoso akura inkota ku itako ryâiburyo, ayimutikura ku nda
22 ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo.
23 Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi zâiyo nzu urufunguzo.
24 Amaze gusohoka abagaragu bâumwami baraza, basanga inzugi zâiyo nzu zikinze barabazanya bati â Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?â
25 Bageza ubwo bakozwe nâisoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.
26 Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira.
27 Ageze mu gihugu cyâimisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere.
28 Arababwira ati â Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu bâi Mowabu.â Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye nâi Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka.
29 Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe bâAbamowabu, abakomeye bose bâintwari nta muntu nâumwe warokotse.
30 Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa nâAbisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.
31 Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.