ABACAMANZA 10
Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka
1 Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cyâimisozi miremire ya Efurayimu.
2 Amara imyaka makumyabiri nâitatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.
3 Hanyuma ye hahaguruka Yayiri wâUmunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri nâibiri ari umucamanza wâAbisirayeli.
4 Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana byâindogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, nâubu ni ko icyitwa.
5 Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa nâUwiteka, bakorera BÄli na Ashitaroti, nâimana zâi Siriya nâimana zâi Sidoni nâimana zâi Mowabu, nâimana zâAbamori nâimana zâAbafilisitiya, bimĆ«ra Uwiteka ntibongera kumukorera.
7 Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nkâumuriro, abahÄna mu maboko yâAbafilisitiya no mu yâAbamoni.
8 Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi nâumunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cyâAbamori i Galeyadi.
9 Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda nâAbabenyamini nâabâinzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.
10 Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati â Twagucumuyeho kuko twakwimĆ«ye uri Imana yacu, tugakorera za BÄli.â
11 Uwiteka abaza Abisirayeli ati â Si jye wabakijije Abanyegiputa nâAbamori, nâAbamoni nâAbafilisitiya?
12 Kandi Abasidoni nâAbamaleki nâAbanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo.
13 Ariko ubwo mwanyimƫye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi.
14 Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cyâubwihebe byanyu.â
15 Abisirayeli batakira Uwiteka bati â Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.â
16 Baherako bakura ibigirwamana byâabanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ryâimibabaro yâAbisirayeli.
17 Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa.
18 Nuko abatware bâi Galeyadi barabazanya bati â Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana nâAbamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.â