ABACAMANZA 11
Yefuta atoranirizwa kuba umucamanza wabo
1 Nuko Yefuta wâUmugileyadi yari umunyambaraga wâintwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye.
2 Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati â Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana wâundi mugore.â
3 Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cyâi Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu bâinguguzi bakajya batera abandi.
4 Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli.
5 Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru bâi Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cyâi Tobu.
6 Baramubwira bati â Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana nâAbamoni.â
7 Yefuta abwira abakuru bâi Galeyadi ati â Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?â
8 Nuko abakuru bâi Galeyadi basubiza Yefuta bati â Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana nâAbamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.â
9 Yefuta arababaza ati â Nimunsubiza iwacu kurwana nâAbamoni Uwiteka akabangabiza, nzaba umutware wanyu koko?â
10 Baramusubiza bati â Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.â
11 Yefuta aherako ajyana na ba bakuru bâi Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo nâumutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere yâUwiteka.
Yefuta atuma intumwa ku mwami wâAbamoni
12 Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami wâAbamoni kumubaza ati â Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?â
13 Umwami wâAbamoni asubiza intumwa za Yefuta ati â Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki nâi Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.â
14 Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami wâAbamoni.
15 Ziramubwira ziti â Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cyâi Mowabu cyangwa igihugu cyâAbamoni.
16 Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi.
17 Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati âTurakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.â Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami wâi Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.
18 Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu nâicyâi Mowabu, banyura mu ruhande rwâiburasirazuba rwâi Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rwâi Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.
19 Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami wâAbamori, umwami wâi Heshiboni. Baramubwira bati âTurakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.â
20 Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli.
21 Uwiteka Imana yâAbisirayeli ibagabiza Sihoni nâingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindĆ«ra igihugu cyose cyâAbamori bene icyo gihugu.
22 BahindĆ«ra urugabano rwose rwâAbamori, uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki, kandi uhereye mu butayu ukageza kuri Yorodani.
23 Nuko ubwo Uwiteka Imana yâAbisirayeli yirukanye Abamori imbere yâabantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga?
24 Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindƫra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindƫye.
25 Mbese uraruta Balaki mwene Sipori, umwami wâi Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka nâAbisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo?
26 Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri nâibirorero byaho, no mu midugudu yose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujije kubigarura muri iyo myaka yose?
27 Noneho si jye ugucumuyeho, ahubwo ni wowe ungiriye nabi, urantera kundwanya. Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati yâAbisirayeli nâAbamoni.â
28 Ariko umwami wâAbamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.
Yefuta anesha Abamoni, atabarutse ahigura umukobwa we
29 Umwuka wâUwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi nâi Manase ajya i Misipa yâi Galeyadi, avayo afata mu Bamoni.
30 Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati â Nungabiza Abamoni,
31 ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere yâumuryango wâinzu yanjye kunsanganira, kizaba icyâUwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.â
32 Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza.
33 Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere yâAbisirayeli.
34 Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa nâishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.
35 Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati â Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere yâUwiteka, none simbasha kwivuguruza!â
36 Aramubwira ati â Data, ubwo wahigiye imbere yâUwiteka mpigura nkâuko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe bâAbamoni.â
37 Nyuma uwo mukobwa abwira se ati â Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.â
38 Se aramusubiza ati â Genda.â Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririra ubukumi bwe mu misozi.
39 Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nkâuko yari yahize, kandi yari atararongorwa. Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye,
40 inkumi zâAbisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta wâUmugileyadi, iminsi ine mu mwaka.