2 SAMWELI 24
Dawidi abara abantu (1 Ngoma 21.1-27)
1 Bukeye umujinya wâUwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati â Genda ubare Abisirayeli nâAbayuda.â
2 Umwami abwira Yowabu umugaba wâingabo ze wari kumwe na we ati â Genda imiryango yâAbisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i BÄrisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.â
3 Yowabu abwira umwami ati â Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?â
4 Ariko ijambo ryâumwami riganza irya Yowabu nâabatware bâingabo. Nuko Yowabu nâabatware bâingabo bava imbere yâumwami bajya kubara Abisirayeli.
5 Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rwâiburyo bwâumudugudu wari hagati mu kibaya cyâi Gadi, berekeye i Yazeri.
6 Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cyâi Tahatimuhodishi, kandi bagera i DaniyÄni barazenguruka barinda bagera i Sidoni.
7 Bukeye basohora mu gihugu cyâi Tiro no mu midugudu yose yâAbahivi nâiyâAbanyakanÄni, bagarukira ikusi hâi Buyuda i BÄrisheba.
8 Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda nâiminsi makumyabiri.
9 Maze Yowabu aha umwami umubare wâabantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo bâintwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.
Imana iha Dawidi igihano
10 Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati â Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa kâumugaragu wawe kuko nkoze ibyâubupfu bwinshi.â
11 Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ryâUwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti
12 â Genda ubwire Dawidi uti âUku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.â â
13 Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati â Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.â
14 Dawidi abwira Gadi ati â Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko yâUwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko yâabantu.â
15 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i BÄrisheba.
16 Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati â Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.â Kandi marayika uwo wâUwiteka yari bugufi bwâimbuga ya Arawuna wâUmuyebusi.
17 Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati â Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nkâizi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya nâinzu ya data.â
Dawidi atanga igitambo cyâimpongano
18 Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati â Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna wâUmuyebusi.â
19 Dawidi arazamuka nkâuko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse.
20 Arawuna arungurutse abona umwami nâabagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubita hasi imbere yâumwami yubamye.
21 Arawuna arabaza ati â Mwami nyagasani, uzanywe nâiki ku mugaragu wawe?â Dawidi aramusubiza ati â Nzanywe no kugura imbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugira ngo mugiga ive mu bantu.â
22 Arawuna abwira Dawidi ati â Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka zâigitambo cyoswa, nâibihurisho nâamatandiko yâinka mubigire inkwi.
23 Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihaye umwami.â Arongera abwira umwami ati â Uwiteka Imana yawe igushime.â
24 Ariko umwami abwira Arawuna ati â Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.â Nuko Dawidi agura iyo mbuga nâinka, atanga shekeli zâifeza mirongo itanu.
25 Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, nâibitambo byâishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.