1 ABAMI 1
Dawidi akiriho yimika Salomo
1 Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.
2 Nuko abagaragu be baramubwira bati â Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa wâinkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.â
3 Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi wâi Shunemu bamuzanira umwami.
4 Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya umwami amukorera, ariko umwami ntiyamumenya.
5 Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati â Nzaba umwami.â Yitunganiriza amagare nâabagendera ku mafarashi, nâabagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.
6 Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati â Ibyo wabitewe nâiki?â Adoniya yari umuntu wâuburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.
7 Bukeye ajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatari umutambyi, baramukurikira bamutiza amaboko.
8 Ariko Sadoki umutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Natani umuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya.
9 Hanyuma Adoniya yenda inka nâintama bibyibushye abyicira ku gitare cyâi Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana bâumwami bose, nâAbayuda bose bâabagaragu bâumwami.
10 Ariko umuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika.
11 Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati â Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
12 Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe nâayâumuhungu wawe Salomo.
13 Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti âMwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?â
14 Nuko ukivugana nâumwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.â
15 Nuko Batisheba asanga umwami aho yari ari ku murere, ariko umwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi wâi Shunemu yabaga aho amukorera.
16 Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati â Hari icyo ushaka?â
17 Aramusubiza ati â Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti âNi ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe yâubwami bwanjye.â
18 Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimye utabizi.
19 Ubu yishe inka nâintama byâimishishe byinshi cyane, ararika abana bâumwami bose na Abiyatari umutambyi na Yowabu umugaba wâingabo, ariko umugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse.
20 Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose baguteze amaso ngo ubamenyeshe ƫzima ingoma yawe, umaze gutanga.
21 Kandi dore mwami nyagasani, numara gutanga ugasanga ba sogokuruza, utabigenjeje utyo jyewe nâumuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.â
22 Akivugana nâumwami, umuhanuzi Natani arinjira.
23 Babwira umwami bati â Nguyu umuhanuzi Natani araje.â Ageze imbere yâumwami amwikubita imbere yubamye.
24 Natani abaza umwami ati â Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni we uzima umaze gutanga, akicara ku ntebe yâubwami?
25 Dore uyu munsi yamanutse yica inka nâintama byâimishishe byinshi cyane, ararika abana bâumwami bose nâabatware bâingabo na Abiyatari umutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo âUmwami Adoniya aragahoraho.â
26 Ariko jyewe umugaragu wawe na Sadoki umutambyi, na Benaya mwene Yehoyada nâumugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse.
27 Mbese ibyo byabaye ku itegeko ryâumwami databuja, kandi utabwiye abagaragu bawe Ć«zicara ku ntebe yâumwami databuja, umaze gutanga?â
28 Umwami aramubwira ati â Mpamagarira Batisheba.â Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere yâumwami.
29 Nuko umwami ararahira ati â Nkâuko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,
30 uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti âNi ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe yâubwami mu cyimbo cyanjyeâ, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.â
31 Batisheba yunama imbere yâumwami aramuramya, aravuga ati â Umwami nyagasani aragahoraho.â
32 Umwami Dawidi aravuga ati â Nimumpamagarire Sadoki umutambyi, nâumuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.â Bitaba umwami.
33 Nuko umwami arababwira ati â Mujyane nâabagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
34 Nuko umutambyi Sadoki nâumuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti âUmwami Salomo aragahoraho.â
35 Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe yâubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami wâAbisirayeli nâuwâAbayuda.â
36 Nuko Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati â Amen. Uwiteka Imana yâumwami databuja na yo ibihamye.
37 Nkâuko Uwiteka yabanaga nâumwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyâumwami databuja gukomera.â
38 Nuko umutambyi Sadoki nâumuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, nâAbakereti nâAbapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu yâUmwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.
39 Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ryâamavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati â Umwami Salomo aragahoraho.â
40 Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bwâurusaku rwabo.
41 Maze Adoniya nâabo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ryâikondera aravuga ati â Se ariko urwo rusaku ni urwâiki ko umurwa uvurunganye?â
42 Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati â Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.â
43 Yonatani abwira Adoniya ati â Ni ukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abe umwami.
44 Kandi umwami yamwohereje hamwe na Sadoki umutambyi, nâumuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, nâAbakereti nâAbapeleti bamuhekesha ku nyumbu yâumwami.
45 Sadoki umutambyi nâumuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bituma umurwa urangÄ«ra. Ni rwo urwo rusaku mwumva.
46 None ubu Salomo yicaye ku ntebe yâubwami.
47 Kandi abagaragu bâumwami baje basabira Umwami Dawidi databuja umugisha bati âImana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyawe gukomera.â Umwami aherako yunama ku gisasiro cye
48 aravuga ati âUwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.â â
49 Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahaguruka baragenda umuntu wese aca ukwe.
50 Nuko Adoniya atinya Salomo, arahaguruka aragenda yisunga amahembe yâicyotero.
51 Nuko bajya kubwira Salomo bati â Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe yâicyotero, ariho aravuga ngo âIcyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyewe umugaragu we.â â
52 Nuko Salomo aravuga ati â Niyerekana ko ari umuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho nâicyaha azapfa.â
53 Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukura ku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati â Itahire.â