2 SAMWELI 23
1 Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati ā Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi wāigikundiro wa zaburi za Isirayeli.
2 ā Umwuka wāUwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.
3 Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti āUtegekesha abantu gukiranuka,Agatwara yubaha Imana,
4 Azahwana nāumuseke utambitse wāizuba rirashe, Nāigitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bwāitangaze ryāumuhituko wāimvura.ā
5 ā Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.
6 Ariko abatubaha Imana bose bazahwana nāamahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.
7 Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rwāicumu, Kandi azatwikÄ«rwa rwose ahantu hayo.ā
Ibyāubutwari ingabo za Dawidi zakoze (1 Ngoma 11.10-47)
8 Aya ni yo mazina yāabantu bāintwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti wāi Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino wāUmwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.
9 Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana wāUmwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu bāintwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.
10 Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.
11 Akurikirwa na Shama mwene Ageye wāUmuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.
12 Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.
13 Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu yāingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe wāAbafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.
14 Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cyāAbafilisitiya bari i Betelehemu.
15 Dawidi akumbuye aravuga ati ā Icyampa nkabona unsomya ku mazi yāiriba ryo ku irembo ryāi Betelehemu.ā
16 Maze abo bagabo bāintwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo zāAbafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ryāi Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere yāUwiteka.
17 Aravuga ati ā Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso yāabantu bahaze amagara yabo?ā Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe nāabo bagabo bāintwari uko ari batatu.
18 Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware wāabo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira nāabo batatu izina ryāuburangirire.
19 Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.
20 Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana wāumugabo wāintwari wāi Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli wāi Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
21 Yishe nāumugabo mwiza wāUmunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.
22 Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu bāintwari.
23 Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware wāabarinzi be.
24 Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo wāi Betelehemu,
25 na Shama wāi Harodi na Elika wāi Harodi,
26 na Helesi wāi Paluti na Ira mwene Ikeshi wāi Tekowa,
27 na Abiyezeri wāUmunyanatoti na Mebunayi wāUmuhusha,
28 na Salumoni Umwahohi na Maharayi wāi Netofa,
29 na Helebu mwene BÄna wāi Netofa na Itayi mwene Ribayi wāi Gibeya yāAbabenyamini,
30 na Benaya wāi Piratoni na Hidaya wāimigezi yāi GÄshi,
31 na Abiyaluboni wāUmunyaraba na Azimaveti wāUmunyabahurimu,
32 na Eliyahaba wāi ShÄlabini, na bene Yasheni na Yonatani,
33 na ShÄma wāi Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,
34 na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa MunyamÄka, na Eliyamu mwene Ahitofeli wāi Gilo,
35 na Hesironi wāi Karumeli na Parayi wa Arubi,
36 na Igalu mwene Natani wāi Soba na Bani wāi Gadi,
37 na Seleki wāUmwamoni na Naharayi wāi BÄroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
38 na Ira wāUmuyeteri na Garebu wāUmuyeteri,
39 na Uriya wāUmuheti. Bose ni mirongo itatu na barindwi.