2 SAMWELI 17
Hushayi arogoya inama za Ahitofeli
1 Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati â Reka ntoranye ingabo inzovu imwe nâibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.
2 Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine.
3 Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.â
4 Abusalomu ashima iyo nama cyane, nâabatware ba Isirayeli bose barayishima.
5 Abusalomu aravuga ati â None nimumpamagarire Hushayi wâUmwaruki, na we twumve icyo avuga.â
6 Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati â Ahitofeli yatubwiye ibi nâibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.â
7 Hushayi asubiza Abusalomu ati â Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.â
8 Kandi ati â Uzi so nâingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nkâidubu yÄkiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.
9 None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati âHapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomuâ,
10 bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nkâuwâintare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi nâabo bari kumwe ko ari intwari.
11 Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i BÄrisheba, bangane nâumusenyi wo mu kibaya cyâinyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.
12 Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nkâikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza nâumwe.
13 Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.â
14 Nuko Abusalomu nâabantu ba Isirayeli bose baravuga bati â Inama ya Hushayi wâUmwaruki iruse inama ya Ahitofeliâ, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.
Bazanira Dawidi inkuru zâizo nama
15 Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari bâabatambyi ati â Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu nâabatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya.
16 Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti âIri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa nâabo bari kumwe bose.â â
17 Kandi Yonatani na AhimÄsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.
18 Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo wâi Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo.
19 Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa wâiriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa.
20 Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati â AhimÄsi na Yonatani bari he?â Umugore arabasubiza ati â Bakutse akagezi.â Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu.
21 Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati â Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.â
22 Nuko Dawidi ahagurukana nâabantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta nâumwe muri bo wari utarambuka Yorodani.
23 Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu wâiwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.
24 Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe nâAbisirayeli bose.
25 Maze Abusalomu agira Amasa umugaba wâingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana wâumugabo witwa Itura wâUmwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.
26 Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cyâi Galeyadi.
27 Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi wâi Raba yâAbamoni, na Makiri mwene Amiyeli wâi Lodebari, na Barizilayi wâUmunyagaleyadi wâi Rogelimu,
28 bamuzanira amariri nâinzabya nâinkono, nâingano na sayiri nâifu nâingano zikaranze, nâibishyimbo nâudushyimbo duto nâinkori zikaranze,
29 nâubuki nâamavuta, nâintama nâamavuta akuze bihawe Dawidi nâabo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bÄ«cirwa nâumwuma mu butayu.