2 SAMWELI 18
Abisirayeli barwana nâaba Dawidi, Abusalomu agwayo
1 Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe yâibihumbi, nâabo gutwara iyâamagana.
2 Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi wâUmugiti. Umwami abwira abantu ati â Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.â
3 Abantu baramuhakanira bati â Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cyâabantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye nâabantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.â
4 Umwami arababwira ati â Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.â Nuko umwami ahagarara mu bikingi byâamarembo ingabo zose zirasohoka, amagana nâibihumbi.
5 Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati â Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.â Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.
6 Nuko abantu bajya kurwanira nâAbisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.
7 Abisirayeli bahanesherezwa nâabagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri,
8 kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe nâinkota.
9 Hanyuma Abusalomu ahubirana nâabagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi yâamashami yâimpatanwa yâumwela wâingÄra, umutwe we ufatwa nâamashami yawo, ahera mu kirere hagati yâijuru nâisi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.
10 Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati â Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.â
11 Yowabu abaza nyirâukumubwira ati â Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice byâifeza cumi nâumushumi?â
12 Uwo mugabo asubiza Yowabu ati â Naho nagororerwa ibice byâifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana wâumwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati âMwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.â
13 None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.â
14 Yowabu aravuga ati â Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.â Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela.
15 Maze abahungu cumi bâabanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa.
16 Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije.
17 Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cyâamabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye.
18 Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cyâumwami, kuko yari yaravuze ati â Nta mwana wâumuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjyeâ, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi yâurwibutso rwa Abusalomu na bugingo nâubu.
Babikira umwami ko Abusalomu yapfuye
19 AhimÄsi mwene Sadoki aravuga ati â Reka niruke mbwire umwami amacumu yâuko Uwiteka yamuhoreye inzigo yâabanzi be.â
20 Yowabu aramubwira ati â Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana wâumwami yapfuye.â
21 Yowabu abwira Umukushi ati â Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.â Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.
22 AhimÄsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati â Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.â Yowabu ati â Urirukanwa nâiki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?â
23 Undi ati â Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.â Yowabu ati â Irukanka.â Nuko AhimÄsi arirukanka aciye iyâikigarama yose, anyura ku Mukushi.
24 Kandi Dawidi yari yicaye hagati yâamarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru yâirembo ahateganye nâinkike zâamabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine.
25 Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami. Umwami aravuga ati â Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.â Nuko aza yihuta agera hafi.
26 Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati â Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.â Umwami aravuga ati â Na we azanye indi nkuru.â
27 Umurinzi aravuga ati â Ngira ngo imyirukire yâuwâimbere isa nâiya AhimÄsi mwene Sadoki.â Umwami aravuga ati â Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.â
28 AhimÄsi ashyira ejuru abwira umwami ati â Byose byabaye byiza.â Nuko yikubita hasi imbere yâumwami yubamye, aravuga ati â Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.â
29 Umwami aramubaza ati â Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?â AhimÄsi aramusubiza ati â Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu wâumwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.â
30 Umwami aramubwira ati â Tambuka uhagarare hano.â Nuko aratambuka arihagararira.
31 Umukushi araza aravuga ati â Ndi kabarankuru zâumwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.â
32 Umwami abaza Umukushi ati â Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?â Umukushi aramusubiza ati â Abanzi bâumwami databuja, nâabantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.â