2 SAMWELI 16
Siba afasha Dawidi kandi abeshyera Mefibosheti
1 Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe yâimitsima magana abiri nâamasere yâinzabibu zumye ijana, nâayandi ijana yâimbuto zo mu cyi nâimvumba ya vino.
2 Umwami abaza Siba ati â Ibi ni ibyâiki?â Siba aramusubiza ati â Indogobe ni izo guheka abo mu rugo rwâumwami, imitsima na yo nâimbuto zo mu cyi ni amafunguro yâabahungu, kandi vino ni iyâabazajya bagwira isari mu butayu bakayinywa.â
3 Umwami aramubaza ati â Mbese mwene shobuja ari he?â Siba ati â Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati âUbu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.â â
4 Umwami abwira Siba ati â Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.â Siba aravuga ati â Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.â
Shimeyi atuka Dawidi
5 Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.
6 Atera Dawidi amabuye nâabagaragu bâUmwami Dawidi bose, kandi abantu bose nâabanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo nâibumoso.
7 Shimeyi aramutuka ati â Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.
8 Uwiteka yakugaruyeho amaraso yâinzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore nawe uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.â
9 Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati â Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa yâintumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.â
10 Umwami aravuga ati â Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati âTuka Dawidi.â None ni nde wabasha kumubuza ati âAriko ibyo ubitewe ni iki?â â
11 Maze Dawidi abwira Abishayi nâabagaragu be bose ati â Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.
12 Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bwâiyo mivumo yamvumye uyu munsi.â
13 Nuko Dawidi nâabantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ryâumusozi amwitegeye, agenda amutuka umugenda, amutera amabuye nâumukungugu.
14 Hanyuma umwami nâabantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo.
Abusalomu agisha Ahitofeli inama
15 Ariko Abusalomu nâabantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we.
16 Maze Hushayi wâUmwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati â Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!â
17 Abusalomu abaza Hushayi ati â Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana nâincuti yawe ni iki?â
18 Hushayi abwira Abusalomu ati â Reka da! Ahubwo utoranijwe nâUwiteka nâabantu nâAbisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumana na we.
19 Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukorera umwana we? Nkâuko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.â
20 Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati â Tugire inama uko twagenza.â
21 Ahitofeli abwira Abusalomu ati â Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.â
22 Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru yâinzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba.
23 Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nkâizo bagiriwe nâImana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.