2 SAMWELI 15
Abusalomu agandisha abantu
1 Hanyuma yâibyo, Abusalomu yitunganiriza igare nâamafarashi nâabagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere.
2 Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rwâirembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati â Uri uwo mu wuhe mudugudu?â Na we ati â Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.â
3 Abusalomu akamubwira ati â Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.â
4 Kandi Abusalomu akongera ati â Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.â
5 Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma.
6 Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima yâAbisirayeli.
7 Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati â Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni.
8 Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti âUwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.â â
9 Umwami aramusubiza ati â Genda amahoro.â Nuko arahaguruka ajya i Heburoni.
10 Bukeye Abusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayo ubutumwa ngo â Nimwumva ijwi ryâikondera muzahereko muvuge muti âAbusalomu yimye i Heburoni.â â
11 Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye nâabagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi.
12 Maze Abusalomu atumira Ahitofeli wâi Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu wâiwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye.
Guhunga kwa Dawidi
13 Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti â Imitima yâAbisirayeli ikurikiye Abusalomu.â
14 Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati â Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta nâumwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.â
15 Abagaragu bâumwami baramusubiza bati â Abagaragu bawe twiteguye gukora icyo umwami databuja ashaka cyose.â
16 Nuko umwami asohokana nâabo mu rugo rwe bose bamukurikiye ariko umwami asigayo abagore cumi bâinshoreke ze bo kurinda urugo.
17 Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhaki batindayo.
18 Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose nâAbapeleti bose nâAbagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere yâumwami.
19 Maze umwami abaza Itayi wâUmugiti ati â Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane nâumwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe.
20 Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi nâukuri bibane nawe.â
21 Itayi asubiza umwami ati â Ndahiye Uwiteka uhoraho nâubugingo bwâumwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.â
22 Dawidi abwira Itayi ati â Genda wambuke.â Nuko Itayi wâUmugiti yambukana nâabantu be bose nâabana bari kumwe na we.
23 Igihugu cyose gicura umuborogo nâijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi nâumwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.
24 Kandi Sadoki na we azana nâAbalewi bose, bahetse isanduku yâisezerano ryâImana. Batereka hasi iyo sanduku yâImana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa.
25 Umwami abwira Sadoki ati â Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka nâubuturo bwe.
26 Ariko nambwira atya ati âSinkwishimiraâ, dore ndi hano nangenze uko ashaka.â
27 Umwami abwira Sadoki umutambyi ati â Aho nturi bamenya? Subira mu murwa amahoro nâabahungu bawe bombi, AhimÄsi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari.
28 Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru zâimpamo.â
29 Sadoki na Abiyatari ni ko guheka isanduku yâImana bayisubiza i Yerusalemu, bagumayo.
30 Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi nâabari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.
31 Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama zâubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati â Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.â
32 Dawidi ageze mu mpinga yâumusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi wâUmwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe.
33 Dawidi aramubwira ati â Nitujyana uzandushya.
34 Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti âNzaba umugaragu wawe, nyagasani, nkâuko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.â Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli.
35 Mbese ntuzaba uri kumwe na Sadoki na Abiyatari bâabatambyi? Nuko nugira ijambo ryose wumva ibwami, uzajye uribwira Sadoki na Abiyatari bâabatambyi.
36 Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, AhimÄsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.â
37 Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu.