2 SAMWELI 1
Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye
1 Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri.
2 Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya.
3 Dawidi aramubaza ati â Uraturuka he?â Aramusubiza ati â Ncitse ku icumu mu rugerero rwâAbisirayeli.â
4 Dawidi aramubaza ati â Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.â Aramusubiza ati â Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.â
5 Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati â Ariko wabibwiwe nâiki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?â
6 Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati â Narigenderaga ngeze ku musozi wâi Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare nâabahetswe nâamafarashi bamusatiriye.
7 Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti âKarame.â
8 Arambaza ati âUri nde?â Ndamusubiza nti âNdi Umwamaleki.â
9 Arambwira ati âNyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe nâumubabaro, kuko nkiri muzima.â
10 Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe nâumuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.â
11 Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, nâabari kumwe na we bose babigenza batyo.
12 Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli nâumuhungu we Yonatani kandi nâabantu bâUwiteka nâinzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.
13 Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati â Uri uwa he?â Ati â Ndi umwana wâUmwamaleki wâumunyamahanga.â
14 Dawidi aramubaza ati â Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?â
15 Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati â Mwegere umusumire.â Aramusogota arapfa.
16 Dawidi aramubwira ati â Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nkâuko uvuze ngo âNishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.â â
Dawidi aborogera Sawuli na Yonatani
17 Nuko Dawidi aborogera Sawuli nâumuhungu we Yonatani uyu muborogo,
18 abategeka kwigisha Abayuda indirimbo yâumuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.
19 â Icyubahiro cyawe, Isirayeli, Cyiciwe mu mpinga zâimisozi! Erega abanyambaraga baraguye!
20 Ntimuzabivuge muri Gati, Ntimuzabyamamaze mu nzira zâAbashikeloni, Abakobwa bâAbafilisitiya batanezerwa, Abakobwa bâabatakebwe be kwishimagiza.
21 â Mwa misozi yâi Gilibowa mwe, Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura, Ntihakabe imirima yera imyaka yâamaturo, Kuko ari ho ingabo yâumunyambaraga yagwanye umugayo, Ni yo ngabo ya Sawuli, nkâiyo utimikishijwe amavuta.
22 Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma, Ngo uve ku maraso yâabishwe, No ku banyambaraga bâibihangange, Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga.
23 â Sawuli na Yonatani bari beza, Bafite igikundiro bakiriho, Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri. Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu, Bari abanyamaboko kurusha intare.
24 â Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli, Wabambikaga imyenda yâimihemba yo kurimbana, Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu.
25 â Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati! Yonatani yiciwe mu mpinga zâimisozi yawe.
26 â Unteye agahinda mwene data Yonatani, Wambereye uwâigikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, Rwarutaga urukundo rwâabagore.
27 â Erega abanyambaraga baraguye, Nâintwaro zabo zirashize!â