2 SAMWELI 2
Dawidi yimikwa nâAbayuda
1 Hanyuma yâibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati â Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu yâAbayuda?â Uwiteka aramubwira ati â Zamuka.â Dawidi ati â Njye he?â Aramusubiza ati â I Heburoni.â
2 Nuko Dawidi azamukana nâabagore be bombi, Ahinowamu wâi YezerÄli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.
3 Kandi nâabantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese nâabo mu rugo rwe, batura mu midugudu yâi Heburoni.
4 Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami wâumuryango wâAbayuda. Bukeye babwira Dawidi bati â Abâi Yabeshi yâi Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.â
5 Nuko Dawidi atuma intumwa ku bâi Yabeshi yâi Galeyadi arababwira ati â Muragahirwa nâUwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba.
6 Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi nâumurava, nanjye nzabÄ«tura iyo neza, kuko mwagize mutyo.
7 Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi abâumuryango wâAbayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.â
Abagaragu ba Sawuli nâaba Dawidi barwana
8 Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba wâingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.
9 Amwimikirayo ngo abe umwami wâi Galeyadi nâuwâAbashuri, nâuwâi YezerÄli nâuwâAbefurayimu, nâuwâAbabenyamini nâuwâAbisirayeli bose.
10 (Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.) Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.
11 Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami wâumuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi nâamezi atandatu.
12 Bukeye Abuneri mwene Neri nâabagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni.
13 Yowabu mwene Seruya na we nâabagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cyâi Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya yâicyo kidendezi, abandi hakuno yacyo.
14 Abuneri abwira Yowabu ati â Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.â Yowabu ati â Nibahaguruke.â
15 Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rwâAbabenyamini nâabagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana.
16 Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.
17 Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri nâAbisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi.
18 Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nkâisirabo yo mu gasozi.
19 Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri.
20 Abuneri akebutse inyuma aravuga ati â Asaheli we, mbega ni wowe?â Na we aramusubiza ati â Ni jye.â
21 Abuneri aramubwira ati â Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.â Ariko Asaheli yanga kumuvirira.
22 Abuneri yongera kubwira Asaheli ati â Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?â
23 Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda wâicumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.
24 Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye nâi Giya mu nzira ijya mu butayu bwâi Gibeyoni, izuba ribarengeraho.
25 Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga yâumusozi.
26 Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati â Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?â
27 Yowabu aramusubiza ati â Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranye mwene se.â
28 Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi.
29 Nuko Abuneri nâingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu.
30 Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi nâicyenda, na Asaheli.
31 Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini nâingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu.
32 Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu nâingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.