1 SAMWELI 31
Urupfu rwa Sawuli nâuko yaguye mu ntambara(1 Ngoma 10.1-12)
1 Nuko Abafilisitiya barwana nâAbisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi wâi Gilibowa, bagwa aho.
2 Abafilisitiya basatira Sawuli nâabahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3 Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.
4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati â Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.â Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
6 Uko ni ko Sawuli yapfuye nâabahungu be batatu, nâumutwaje intwaro nâingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7 Maze abandi Bisirayeli bo hakurya yâikibaya nâabo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli nâabahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
8 Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli nâabahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.
9 Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cyâAbafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rwâibigirwamana byabo no mu bantu.
10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike zâamabuye zâumudugudu wâi Betishani.
11 Nuko abâi Yabeshi yâi Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,
12 abâintwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli nâizâabahungu be ku nkike zâi Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.
13 Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi yâumunyinya wâi Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.