1 SAMWELI 30
Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari
1 Nuko Dawidi nâingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cyâikusi nâi Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse,
2 banyaze abagore nâabari bari yo bose, abato nâabakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.
3 Dawidi nâingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore nâabahungu babo nâabakobwa babo banyazwe.
4 Dawidi nâabo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.
5 Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu wâUmunyayezerÄli, na Abigayili wari muka Nabali wâi Karumeli, na bo bari banyazwe.
Dawidi akurikira iminyago, ayifatira mu nzira ayigarura
6 Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nkâabenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe nâabana be bâabahungu nâabâabakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.
7 Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati â Ndakwinginze nzanira efodi hano.â Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.
8 Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati â Ninkurikira izo ngabo nzazifata?â Aramusubiza ati â Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.â
9 Nuko Dawidi nâingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.
10 Ariko Dawidi nâingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.
11 Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha nâamazi yo kunywa,
12 kandi bamuha nâigice cyâumubumbe wâimbuto zâumutini, nâamaseri abiri yâinzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu nâamajoro atatu atarya atanywa.
13 Dawidi aramubaza ati â Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?â Na we aramusubiza ati â Ndi umuhungu wâUmunyegiputa, umugaragu wâUmwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.
14 Twari twateye igihugu cyâAbakereti cyâikusi, nâicyâAbayuda nâikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.â
15 Dawidi aramubaza ati â Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?â Aramusubiza ati â Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.â
16 Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cyâAbafilisitiya no mu cyâAbayuda.
17 Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba wâundi munsi, ntiharokoka nâumwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga.
18 Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.
19 Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana bâabahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.
20 Dawidi anyaga amashyo yâinka nâayâintama zabo zose, bazishorera imbere yâizabo baravuga bati â Uyu ni wo munyago wa Dawidi.â
21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi nâabo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.
22 Maze abantu bâabanyageso mbi bose bâibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati â Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we nâabana be bakabajyana bakagenda.â
23 Ariko Dawidi arababwira ati â Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.
24 Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane wâuwagiye mu ntambara urahwana nâuwâuwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.â
25 Uhereye uwo munsi arihindura itegeko nâumugenzo mu Bisirayeli na bugingo nâubu.
26 Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware bâAbayuda bâincuti ze ku minyago, arababwira ati â Ngiyo impano ivuye ku minyago yâabanzi bâUwiteka.â
27 Abyoherereza abâi Beteli nâabâi Ramoti yâikusi nâabâi Yatiri,
28 nâaba Aroweri nâabâi Sifemoti nâaba Eshitemowa,
29 nâabâi Rakala nâabo mu midugudu yâAbanyeramÄli, nâabo mu midugudu yâAbakeni,
30 nâabâi Horuma nâabâi Korashani nâaba Ataki,
31 nâabâi Heburoni nâabâahandi hose Dawidi nâabantu be bajyaga babamo.