2 NGOMA 8
Imyubakire ya Salomo (1 Abami 9.10-19)
1 Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu yâUwiteka nâinzu ye bwite,
2 Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.
3 Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.
4 Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, nâimidugudu yâububiko yose yubatse i Hamati.
5 Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru nâi Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike zâamabuye zirimo inzugi zâamarembo nâibihindizo,
6 nâi BÄlati nâimidugudu yâububiko Salomo yari afite yose, nâimidugudu icyurwamo amagare ye yose, nâimidugudu yâabagendera ku mafarashi be, nâibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu nâi Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.
7 Abantu bose bâinsigarizi bâAbaheti nâAbamori, nâAbaferizi nâAbahivi nâAbayebusi batari Abisirayeli,
8 abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe nâAbisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza nâubu.
9 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata zâumurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, nâabatware bakuru bâingabo ze nâabatware bâamagare ye, nâabâabagendera ku mafarashi be.
10 Abatware bakuru bâUmwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.
11 Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati â Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku yâImana yageze.â
12 Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere yâibaraza.
13 Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, nâibyâamasabato nâibyâimboneko zâukwezi nâibyâiminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru yâumutsima udasembuwe, nâumunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, nâiminsi mikuru yâingando.
14 Ategeka nâibihe byâumurimo wâabatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, nâibyâimirimo yâAbalewi yo guhimbaza no gukora imbere yâabatambyi nkâuko umurimo wabo wâiminsi yose wari uri, nâibyâabakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu wâImana yari yarategetse.
15 Ntibagira itegeko ryâumwami barenga mu yo yategetse abatambyi nâAbalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.
16 Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro zâinzu yâUwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu yâUwiteka iruzura.
17 Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero yâinyanja mu gihugu cya Edomu.
18 Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa nâabagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana nâabagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto zâizahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.