2 NGOMA 9
IbyâUmugabekazi wâi Sheba (1 Abami 10.1-13)
1 Umugabekazi wâi Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye nâabantu benshi cyane nâingamiya zihetse ibihumura neza, nâizahabu nyinshi cyane nâamabuye yâigiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
2 Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.
3 Nuko umugabekazi wâi Sheba abonye ubwenge bwa Salomo nâinzu yubatse,
4 nâibyokurya byo ku meza ye nâimyicarire yâabagaragu be, no guhereza kwâabahereza be nâimyambarire yabo, nâabahereza be ba vino nâimyambarire yabo, nâurwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu yâUwiteka, arumirwa bimukura umutima.
5 Aherako abwira umwami ati â Inkuru numviye mu gihugu cyanjye zâibyo wakoze nâizâubwenge bwawe, zari izâukuri.
6 Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera nâayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe nâigice cyâubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.
7 Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.
8 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayo ukaba umwami utwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunze ubwoko bwa Isirayeli igashaka kubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugira umwami wabo ngo uce imanza zitabera.â
9 Maze atura umwami italanto zâizahabu ijana na makumyabiri, nâibihumura neza byinshi cyane nâamabuye yâigiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubaho ibihumura neza nkâibyo umugabekazi wâi Sheba yatuye Umwami Salomo.
10 Kandi nâabagaragu ba Hiramu nâaba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nkâimisagavu nâamabuye yâigiciro cyinshi.
11 Umwami akoresha ibiti bimeze nkâimisagavu inzuririro zâinzu yâUwiteka nâizâinzu yâubwami, abibÄzamo nâinanga na nebelu byâabaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cyâi Buyuda ntihigeze kuboneka ibiti nkâibyo.
12 Maze Umwami Salomo aha umugabekazi wâi Sheba ibyo yifuzaga nâibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuye umwami. Nuko arahaguruka asubira mu gihugu cye nâabagaragu be.
Ubutunzi bwa Salomo (1 Abami 10.14-25)
13 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu nâesheshatu,
14 udashyizeho izo abagenza nâabacuruzi bazanaga, kandi abami ba Arabiya bose nâabatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu nâifeza.
15 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto zâizahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
16 Acura nâingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu zâizahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe, umwami azitambika mu nzu yâibiti byâikibira cyâi Lebanoni.
17 Kandi umwami yibarishiriza intebe nini yâubwami mu mahembe yâinzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
18 Iyo ntebe yari ifite urwuririro rwâintambwe esheshatu, ifite nâagatebe kâibirenge kâizahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho nâimikondo impande zombi zâahicarwa, nâibishushanyo byâintare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rwâimikondo.
19 Kandi ibindi bishushanyo byâintare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo.
20 Ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, nâibirirwaho byose byo mu nzu yâibiti byâikibira cyâi Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu,
21 kuko umwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa nâabagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge zâi Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu nâifeza, nâamahembe yâinzovu nâinkima na tawusi.
22 Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi nâubwenge.
23 Abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bamenye ubwenge Imana yashyize mu mutima we.
24 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu byâifeza nâibyâizahabu nâimyambaro, nâintwaro zo kurwanisha nâibihumura neza nâamafarashi nâinyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.
25 Kandi Salomo yari afite ibiraro byâamafarashi ibihumbi bine yakururaga amagare ye, nâabagendera ku mafarashi inzovu imwe nâibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu midugudu ibikwamo amagare nâi Yerusalemu mu murwa wâumwami.
26 Kandi yategekaga abami bose, uhereye kuri rwa Ruzi ukageza ku gihugu cyâAbafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.
27 Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana nâamabuye yaho ubwinshi, nâibiti byâimyerezi atuma bingana nâimivumu yo mu kibaya ubwinshi.
28 Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose.
29 Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje nâiyaherutse, mbese ntiyanditswe mu byâumuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya wâi Shilo, no mu byahishuriwe Ido bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati?
30 Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose.
31 Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.