2 NGOMA 5
Isanduku icyurwa mu rusengero (1 Abami 8.1-11.)
1 Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu yâUwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, ibyâifeza nâizahabu nâibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu yâImana.
2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru bâAbisirayeli, nâabatware bâimiryango bose nâabatware bâamazu ya ba sekuruza bâAbisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku yâisezerano ryâUwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.
3 Nuko abagabo bâAbisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.
4 Abakuru bâAbisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,
5 bazamura isanduku nâihema ryâibonaniro nâibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe nâabatambyi bâAbalewi.
6 Umwami Salomo nâiteraniro ryose ryâAbisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere yâisanduku, batamba inka nâintama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi.
7 Maze abatambyi bacyura isanduku yâisezerano ryâUwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi yâamababa yâibishushanyo byâabakerubi,
8 kuko ibishushanyo byâabakerubi byari bitanze amababa hejuru yâahantu hâisanduku, bagatwikira isanduku nâimijisho yayo.
9 Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino yâahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na nâubu.
10 Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga nâAbisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.
11 Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,
12 kandi nâAbalewi bâabaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni nâabahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu nâinanga, bahagaze iruhande rwâicyotero rwâiburasirazuba bari kumwe nâabatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).
13 Ubwo abavuzaga amakondera nâabaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo nâamakondera nâibyuma bivuga nâibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati â Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.â Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu yâUwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11
14 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bwâigicu, kuko icyubahiro cyâUwiteka cyuzuye inzu yâImana.