2 NGOMA 4
Ibikoresho byâurusengero (1 Abami 7.23-51)
1 Kandi arema icyotero cyâumuringa, uburebure bwacyo bwâumurambararo bwari mikono makumyabiri, nâubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, nâuburebure bwacyo bwâigihagararo bwari mikono cumi.
2 Arema nâigikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwâigihagararo bwari mikono itanu, urugero rwâurugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.
3 Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo byâinka, mu mukono umwe wacyo wâintambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo.
4 Cyari giteretswe ku bishushanyo byâinka cumi nâebyiri, eshatu zarebaga ikasikazi, izindi eshatu zarebaga iburengerazuba, izindi eshatu zarebaga ikusi, izindi eshatu zarebaga iburasirazuba. Igikarabiro kidendeje cyari giteretswe hejuru yazo, zari ziteranye imigongo.
5 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe yâintoki, kandi urugara rwacyo rwaremwe nkâurugara rwâurwabya, cyangwa nkâururabyo rwâuburengo. Cyajyagamo incuro zâintango ibihumbi bitatu.
6 Arema nâibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu byâigitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icyâabatambyi cyo gukarabiramo.
7 Arema ibitereko byâizahabu byâamatabaza cumi nkâuko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo nâibindi bitanu ibumoso.
8 Abaza nâameza cumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo nâatanu ibumoso, arema nâibyungu byâizahabu ijana.
9 Kandi yubaka urugo rwâabatambyi, inyuma yubakaho nâurundi runini. Kandi ateraho nâinzugi ku marembo yâurugo, izo nzugi aziteraho imiringa.
10 Igikarabiro kidendeje agishyira iruhande rwâiburyo rwâinzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
11 Huramu na we acura ibisa nâibibindi, nâibyuma byo kuyora ivu nâibyungu. Nuko Huramu arangiza umurimo wâinzu yâImana yakoreraga Umwami Salomo.
12 Inkingi zombi nâimperezo nâimitwe yombi yari hejuru yâinkingi, nâibisa nâinshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru yâinkingi,
13 nâimbuto zâamakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa nâinshundura byombi, nâimpushya ebyiri zâimbuto zâamakomamanga zo ku bisa nâinshundura byombi, byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru yâinkingi,
14 nâibitereko nâibikarabiro byari hejuru yabyo,
15 nâigikarabiro kidendeje nâinka cumi nâebyiri zari munsi yacyo,
16 nâibibindi nâibyuma byo kuyora ivu nâibyo kwaruza inyama, ibyo byose Huramu yabikoreye Umwami Salomo ku bwâinzu yâUwiteka, abikoze mu miringa isenwe.
17 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba, hagati yâi Sukoti nâi Sereda.
18 Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kwâimiringa ntikwamenyekanye.
19 Salomo arema ibintu byose byari mu nzu yâImana, nâicyotero cyâizahabu nâameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho,
20 nâibitereko byâamatabaza nâamatabaza yabyo, kugira ngo yake imbere yâubuturo bwera nkâuko itegeko ryari riri, byari ibyâizahabu nziza itunganyijwe,
21 nâuburabyo nâamatabaza nâibisa nâingarama byâizahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose,
22 nâibifashi nâibyungu nâindosho nâibyotero byâizahabu nziza. Kandi umuryango wâinzu, inzugi zâimbere zâAhera cyane nâinzugi zâinzu yitwa urusengero, byari izahabu.