2 NGOMA 27
Ingoma ya Yotamu (2 Abami 15.32-38)
1 Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, amara imyaka cumi nâitandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.
2 Akora ibishimwa nâUwiteka nkâibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rwâUwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.
3 Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu yâUwiteka, yubaka nâibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.
4 Kandi yubaka nâimidugudu mu gihugu cyâimisozi yâi Buyuda, yubaka nâibihome nâiminara mu mashyamba.
5 Kandi arwana nâumwami wâAbamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto zâifeza ijana, nâindengo zâingano inzovu nâiza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri nâuwa gatatu bamutuye bene ibyo.
6 Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere yâUwiteka Imana ye.
7 Ariko indi mirimo ya Yotamu, nâintambara ze zose nâingeso ze, byanditswe mu gitabo cyâabami bâAbisirayeli nâabâAbayuda.
8 Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, amara imyaka cumi nâitandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
9 Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.