2 NGOMA 26
Umwami Uziya afashwa agakomera (2 Abami 14.21--15.7)
1 Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi nâitandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya.
2 Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, UmwamiAmasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza.
3 Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi nâitandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu nâibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya wâi Yerusalemu.
4 Uziyaakora ibishimwa nâUwiteka, nkâibyo se Amasiya yakoraga byose.
5 Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.
6 Bukeye aratabara atera Abafilisitiya, asenya inkike zâi Gati nâizâi Yabune nâizâAshidodi, maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya.
7 Imana imufasha arwana nâAbafilisitiya, nâAbarabu babaga i Guri BÄli, nâaba Meyunimu.
8 Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.
9 Kandi Uziya yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora yâinkike, no ku irembo ryo mu gikombe nâaho inkike ihetera, arayikomeza.
10 Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura nâamariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cyâimisozi yâimirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi nâabicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga.
11 Kandi Uziya yari afite umutwe wâingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli wâumwanditsi, na MÄseya wâumutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba bâumwami.
12 Umubare wose wâabatware bâamazu ya ba sekuruza, abagabo bâabanyambaraga bâintwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
13 Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwana uduhumbi dutatu nâibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengera umwami ku babisha be.
14 Uziya atunganiriza umutwe wâingabo wose ingabo nâamacumu, nâingofero nâamafurebo yâibyuma, nâimiheto nâamabuye yâimihumetso.
15 Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe nâabagabo bâabahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi nâamabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.
Umwami Uziya yishyira hejuru agafatwa nâibibembe
16 Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rwâUwiteka akosereza imibavu ku cyotero cyâimibavu.
17 Azariya wâumutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe nâabatambyi bâUwiteka, abagabo bâintwari mirongo inani,
18 babuza Umwami Uziya baramubwira bati â Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uwâabatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.â
19 Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere yâabatambyi mu nzu yâUwiteka iruhande rwâicyotero cyâimibavu.
20 Azariya umutambyi mukuru nâabatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.
21 Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye yâakato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu yâUwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware wâinzu yâumwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.
22 Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje nâiyaherutse, yanditswe nâumuhanuzi Yesaya mwene Amosi.
23 Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cyâabami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.