2 NGOMA 25
Ibyo ku ngoma ya Amasiya (2 Abami 14.1-7)
1 Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri nâicyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani wâi Yerusalemu.
2 Akora ibishimwa nâUwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose.
3 Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahĹra abagaragu be bishe se, ari umwami.
4 Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nkâuko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati â Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.â
5 Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose nâAbabenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe nâabatware batwara ibihumbi nâabatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse nâabayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu nâingabo.
6 Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli bâabanyambaraga bâintwari agahumbi, atanga italanto zâifeza ijana.
7 Hanyuma haza umuntu wâImana, aramusanga aramubwira ati â Mwami, ntukundire ingabo zâAbisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe nâAbisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.
8 Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere yâababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara nâubutsinda.â
9 Amasiya asubiza uwo muntu wâImana ati â Ariko se ibyâitalanto ijana nahaye ingabo zâAbisirayeli bibaye bite?â Umuntu wâImana aramusubiza ati â Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.â
10 Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.
11 Maze Amasiya yiyungamo atabarana nâabantu be, bajya mu kibaya cyâumunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.
12 Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru yâigitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.
13 Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu yâi Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.
14 Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana byâAbaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.
15 Ni cyo cyatumye uburakari bwâUwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati â Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?â
16 Akivugana na we, umwami aramubaza ati â Hari ubwo twagushyize mu bajyanama bâumwami? Ceceka utavaho ukubitwa.â Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati â Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.â
Abayuda nâAbisirayeli barwana (2 Abami 14.8-20)
17 Bukeye Amasiya umwami wâAbayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami wâAbisirayeli ati â Vayo twibonanire.â
18 Yehowasi umwami wâAbisirayeli atuma kuri Amasiya umwami wâAbayuda ati â Igitovu cyâi Lebanoni cyatumye ku mwerezi wâi Lebanoni kiti âUmuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.â Bukeye inyamaswa yâi Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.
19 Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe nâAbayuda?â
20 Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahÄne mu babisha babo, kuko bashakaga imana zâi Bwedomu.
21 Nuko Yehowasi umwami wâAbisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami wâAbayuda, bahanganira i Betishemeshi yâi Buyuda.
22 Abayuda banesherezwa imbere yâAbisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
23 Maze Yehowasi umwami wâAbisirayeli afata Amasiya umwami wâAbayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike zâi Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
24 Anyaga izahabu nâifeza byose, nâibintu byose basanze mu nzu yâImana no kwa Obededomu no mu nzu yâumwami, anyaga nâabantu bâintegano baba ingwate, asubira i Samariya.
25 Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami wâAbayuda amara indi myaka cumi nâitanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wâAbisirayeli amaze gutanga.
26 Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje nâiyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyâabami bâAbayuda nâabâAbisirayeli?
27 Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.
28 Maze bamuzana ku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.