2 NGOMA 20
Abayuda baterwa nâAbamowabu, Yehoshafati afatwa nâubwoba atakambira Uwiteka
1 Hanyuma yâibyo Abamowabu nâAbamoni hamwe nâAbamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya.
2 Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati â Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya yâinyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).â
3 Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.
4 Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu yâi Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.
5 Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ryâAbayuda nâabâi Yerusalemu, yari mu nzu yâUwiteka imbere yâurugo rushya,
6 arasenga ati â Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose bâabanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha nâimbaraga, bituma ntawagutanga imbere.
7 Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere yâubwoko bwawe bwâAbisirayeli, ukagiha urubyaro rwâincuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose?
8 Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati
9 âNitugerwaho nâibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse nâinzara, tuzajya duhagarara imbere yâiyi nzu nâimbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?â
10 â Nuko none dore Abamoni nâAbamowabu nâabo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,
11 dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura.
12 Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.â
13 Nuko Abayuda bose bahagarara imbere yâUwiteka, bari kumwe nâabana babo batoya nâabagore babo nâabana babo bakuru.
14 Maze umwuka wâUwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya wâUmulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.
15 Aravuga ati â Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage bâi Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze âMwitinya kandi mwe gukurwa umutima nâizo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urwâImana.
16 Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bwâi Yeruweli.
17 Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda nâabâi Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.â â
18 Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose nâabâi Yerusalemu bikubita hasi imbere yâUwiteka baramuramya.
19 Abalewi bo muri bene Kohati nâabo mu BakĆra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli nâijwi rirenga cyane.
Abamowabu babateye baneshwa
20 Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bwâi Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati â Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere nâabahanuzi bayo mubone kugubwa neza.â
21 Nuko amaze kujya inama nâabantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere yâingabo bavuga bati â Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.â
22 Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni nâAbamowabu, nâabo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.
23 Kuko Abamoni nâAbamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba abâi Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.
24 Hanyuma Abayuda bageze ku munara wâabarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta nâumwe wacitse ku icumu.
25 Maze Yehoshafati nâingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana ibyâubutunzi bwinshi nâibyâumurimbo byâigiciro cyinshi bÄ«cĆ«je ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.
26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na nâubu.
27 Abayuda nâabâi Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru yâababisha babo.
28 Baza i Yerusalemu bafite nebelu nâinanga nâamakondera, bajya ku nzu yâUwiteka.
29 Igitinyiro cyâImana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha bâAbisirayeli.
30 Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose.
Yehoshafati yategekaga Abayuda, atunganiye Imana (1 Abami 22.41-50)
31 Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu nâitanu avutse, amara imyaka makumyabiri nâitanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi.
32 Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere yâUwiteka.
33 Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi nâabantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza.
34 Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje nâiyaherutse, yanditswe mu gitabo cyâibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cyâabami bâAbisirayeli.
35 Hanyuma yâibyo Yehoshafati umwami wâAbayuda yiyunga na Ahaziya umwami wâAbisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane.
36 Afatanya na we kubÄza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi.
37 Maze Eliyezeri mwene Dodavahu wâi Maresha ahanurira Yehoshafati aravuga ati â Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.â Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi.