2 NGOMA 13
Abayuda banesha Abisirayeli (1 Abami 15.1-18)
1 Mu mwaka wa cumi nâumunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.
2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli wâi Gibeya. Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.
3 Abiya atabarana nâingabo zâintwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye bâintwari uduhumbi munani.
4 Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu aravuga ati â Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!
5 Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe nâabahungu be akabibasezeranisha umunyu?
6 Ariko Yerobowamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahaguruka agomera shebuja.
7 Aho ari hateranira abagabo bâinguguzi bâurugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza.
8 None mwibwira ko muzanesha ubwami bwâUwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufite nâinyana zâizahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.
9 Mbese ntimwirukanye abatambyi bâUwiteka bene Aroni nâAbalewi, mukishakira abatambyi nkâuko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa nâamapfizi yâintama arindwi, uwo akaba umutambyi wâibitari imana.
10 â Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, nâAbalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,
11 bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rwâimitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho nâigitereko cyâizahabu cyâamatabaza nâamatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko yâUwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.
12 Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, nâabatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.â
13 Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere yâAbayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.
14 Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere nâinyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.
15 Nuko ingabo zâAbayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu nâAbisirayeli, imbere ya Abiya nâAbayuda.
16 Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.
17 Abiya nâingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijwe uduhumbi dutanu.
18 Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
19 Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli nâibirorero byaho, nâi Yeshana nâibirorero byaho, na Efuroni nâibirorero byaho.
20 Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.
21 Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana bâabahungu makumyabiri na babiri nâabakobwa cumi na batandatu.
22 Indi mirimo ya Abiya nâingeso ze nâibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura byâumuhanuzi Ido.
23 Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.