2 NGOMA 12
Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero (1 Abami 14.25- 28)
1 Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko yâUwiteka hamwe nâAbisirayeli bose.
2 Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.
3 Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, nâabagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, nâabantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu nâAbasukimu nâAbanyetiyopiya.
4 Atsinda imidugudu yâAbayuda igoswe nâinkike, arongera atera i Yerusalemu.
5 Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu nâabatware bâAbayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati â Uko ni ko Uwiteka avuga âMwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.â â
6 Maze abatware ba Isirayeli nâumwami bicisha bugufi baravuga bati â Uwiteka arakiranuka koko.â
7 Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti â Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, nâuburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe nâukuboko kwa Shishaki.
8 Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye nâubuhake bwâabami bâibindi bihugu.â
9 Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu yâUwiteka nâubwo mu nzu yâumwami, arabijyana byose. Ajyana nâingabo zâizahabu Salomo yacurishije.
10 Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo zâimiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware bâabarinzi barindaga urugi rwâinzu yâumwami.
11 Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu yâUwiteka, abarinzi bamushagaragabarazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu yâabarinzi.
12 Nuko yicishije bugufi, uburakari bwâUwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi nâi Buyuda hari hakirimo ibyiza.
13 Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine nâumwe avutse, amara imyaka cumi nâirindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga NÄma wâUmwamonikazi.
14 Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.
15 Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje nâiyaherutse, mbese ntiyanditswe mu byâumuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bwâibitabo byandikwagamo amazina yâabavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
16 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.