2 NGOMA 11
Abayuda bikomeza
1 Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda nâuwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi nâinzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye.
2 Ariko ijambo ryâUwiteka riza kuri Shemaya umuntu wâImana riti
3 â Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami wâAbayuda, nâAbisirayeli bose bari i Buyuda nâi Bubenyamini uti
4 âUku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.â â Nuko bumvira amagambo yâUwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo.
5 Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu yâibihome.
6 Yubaka i Betelehemu na Etamu nâi Tekowa,
7 nâi Betisuri nâi SĹko na Adulamu,
8 nâi Gati nâi Maresha nâi Zifu,
9 na Adorayimu nâi Lakishi na Azeka,
10 nâi Sora na Ayaloni nâi Heburoni, imidugudu yâi Buyuda nâi Bubenyamini igoswe nâinkike.
11 Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo nâibyokurya nâamavuta na vino.
12 Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo nâamacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda nâi Bubenyamini haba ahe.
13 Maze abatambyi nâAbalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.
14 Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda nâi Yerusalemu, kuko Yerobowamu nâabahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo wâubutambyi,
15 ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana nâibishushanyo byâinyana yaremye, mu ngoro zabyo.
16 Maze bakurikirwa nâabari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
17 Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bwâAbayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi nâiza Salomo.
18 Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.
19 Babyarana abana bâabahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.
20 Hanyuma yâuwo arongora MÄka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.
21 Kandi Rehobowamu akunda MÄka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose nâinshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi nâumunani akagira nâinshoreke mirongo itandatu, abyara abana bâabahungu makumyabiri nâumunani nâabakobwa mirongo itandatu).
22 Rehobowamu atanga Abiya mwene MÄka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.
23 Maze agira ubwenge atataniriza abana be bâabahungu mu bihugu byose byâi Buyuda, nâi Bubenyamini mu midugudu yose igoswe nâinkike, akajya abagerera igerero ryâibyokurya byinshi kandi abashakira nâabagore benshi.