2 ABAMI 9
Yehu aba umwami
1 Elisa ahamagara umwe mu bana bâabahanuzi aramubwira ati â Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.
2 Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro,
3 uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti âUwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami wâAbisirayeli.â Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.â
4 Nuko uwo muhungu wâumuhanuzi aragenda ajya i Ramoti Galeyadi.
5 Agezeyo asanga abatware bâingabo aho bari bicaye aravuga ati â Ngufitiye ubutumwa, mutware.â Yehu aramubaza ati â Ni uwuhe muri twe twese?â Aramusubiza ati â Ni wowe, mutware.â
6 Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati â Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti âNkwimikishije amavuta ngo ube umwami wâAbisirayeli, ubwoko bwâUwiteka.
7 Kandi uzice abâinzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso yâabagaragu banjye bâabahanuzi, nâabandi bagaragu bâUwiteka bose.
8 Abâinzu ya Ahabu bose bazarimburwa mare umuhungu wese kuri Ahabu, uwâimbata nâuwâumudendezo mu Bisirayeli.
9 Nuko inzu ya Ahabu nzayihindura nkâiya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nkâiya BÄsha mwene Ahiya.
10 Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cyâi YezerÄli kandi nta wuzamuhamba.â â Nuko akingura urugi arahunga.
11 Maze Yehu arasohoka asanga abandi bagaragu ba shebuja. Umwe aramubaza ati â Ni amahoro masa? Wa mugabo wâumusazi yari akuzanyweho nâiki?â Aramusubiza ati â Uwo mugabo muramuzi nâamagambo ye.â
12 Baramusubiza bati â Oya, uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.â Arabasubiza ati â Arambwiye ngo âUwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami wâAbisirayeli.â â
13 Nuko barabaduka nâingoga umuntu wese yenda umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze hejuru ku rwuririro, baherako bavuza ikondera baravuga bati â Yehu ni we mwami.â
Yehu yica Yehoramu na Ahaziya
14 Uko ni ko Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi yagomeye Yehoramu. Kandi Yehoramu nâAbisirayeli bose barindaga i Ramoti Galeyadi, baharinda Hazayeli umwami wâi Siriya.
15 Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i YezerÄli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami wâi Siriya. Nuko Yehu aravuga ati â Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i YezerÄli.â
16 Nuko Yehu agendera mu igare ajya i YezerÄli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami wâAbayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.
17 Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara wâi YezerÄli arabukwa umutwe wâingabo za Yehu aje, aravuga ati â Mbonye umutwe wâingabo.â Yehoramu aravuga ati â Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.â
18 Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati â Umwami ngo ni amahoro?â Yehu aramusubiza ati â Ibyâamahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.â Maze wa munetsi aravuga ati â Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.â
19 Nuko atuma uwa kabiri na we ari ku ifarashi, abagezeho aravuga ati â Umwami ngo ni amahoro?â Yehu aramusubiza ati â Ibyâamahoro urabishakira iki? Nkurikira.â
20 Wa munetsi aravuga ati â Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntu uburyo agenza igare rye burasa nâingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.â
21 Yehoramu aherako aravuga ati â Nimutunganye igare ryanjye.â Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami wâAbisirayeli na Ahaziya umwami wâAbayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye nâundi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti wâi YezerÄli.
22 Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubaza ati â Ni amahoro Yehu?â Aramusubiza ati â Mahoro ki, ubusambanyi nâuburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?â
23 Yehoramu ahinduza amafarashi imikoba arahunga, abwira Ahaziya ati â Ahaziya we, batugambaniye!â
24 Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.
25 Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati â Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti wâi YezerÄli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
26 âNi ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti nâayâabana be, ni ko Uwiteka yavuzeâ. Kandi ati âNzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.â Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nkâuko Uwiteka yavuze.â
27 Ahaziya umwami wâAbayuda abibonye, ahungira mu nzira ijya ku kazu ko mu murima. Yehu aramukurikira aravuga ati â Na we nimumuterere mu igare rye!â Nuko bamuterera mu igare rye mu nzira izamuka ijya i Guri, hateganye na Ibuleyamu. Maze ahungira i Megido, agwayo.
28 Abagaragu be bamushyira mu igare rye bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu gituro cya ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
29 Mu mwaka wa cumi nâumwe wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, Ahaziya yimye i Buyuda.
Yehu yica Yezebeli
30 Yehu ageze i YezerÄli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.
31 Abona Yehu anyura mu irembo aramubaza ati â Ni amahoro Zimuri we, warishe shobuja?â
32 Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati â Uwo dufatanije ni nde?â Nuko abagabo babiri bâinkone cyangwa batatu baramurunguruka.
33 Arababwira ati â Nimumujugunye hasi.â Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.
34 Yinjira mu nzu arafungura maze aravuga ati â Nimugende murebe ibyâuwo mugore wâikivume mumuhambe, kuko ari umwana wâumwami.â
35 Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye nâibirenge nâibiganza.
36 Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati â Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya wâi Tishubi ati âMu gikingi cyâi YezerÄli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.â
37 Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nkâamase ari ku gasozi mu gikingi cyâi YezerÄli, bitume nta wavuga ati âUyu ni Yezebeli.â â