2 ABAMI 10
Inzu ya Ahabu irimburwa
1 Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru bâabatware bâi YezerÄli, nâabareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
2 â Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare nâamafarashi nâumudugudu ugoswe nâinkike, mufite nâibyo kurwanisha,
3 nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe yâubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.â
4 Ariko baratinya cyane baravugana bati â Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?â
5 Nuko umunyarugo nâumutware wâumurwa nâabakuru nâabareraga abo bana batuma kuri Yehu bati â Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.â
6 Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo â Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nkâiki gihe muzabinsangishe i YezerÄli.â Icyo gihe abana bâumwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe nâabakuru bâumurwa babarerega.
7 Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana bâumwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i YezerÄli.
8 Intumwa iraza iramubwira iti â Bazanye ibihanga byâabana bâumwami.â Aravuga ati â Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.â
9 Bukeye bwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati â Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, ariko uwishe aba bose ni nde?
10 Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiye mu mugaragu we Eliya.â
11 Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu bâinzu ya Ahabu bose bari i YezerÄli, abakuru be bose nâincuti ze zâamagara nâabatambyi be, ntiyasigaza nâuwâindamyi.
12 Nuko Yehu arahaguruka avayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu yâabashumba iri ku nzira ikemurirwamo ubwoya bwâintama,
13 ahura na bene se wa Ahaziya umwami wâAbayuda arababaza ati â Muri izihe?â Baramusubiza bati â Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana bâumwami nâabana bâumwamikazi.â
14 Abwira abari kumwe na we ati â Nimubafate mpiri.â Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamo ubwoya bwâintama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta nâumwe yarokoye muri bo.
Yehu agira ishyaka ryo kurwanya BÄli
15 Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati â Umutima wawe uratunganye nkâuko uwanjye utunganiye uwawe?â Yehonadabu aramusubiza ati â Uratunganye.â Na we ati â Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.â Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.
16 Aravuga ati â Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.â Nuko amujyana mu igare rye.
17 Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nkâuko Uwiteka yabwiye Eliya.
18 Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati â Ahabu yakoreye BÄli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba BÄli bose, nâabamuramyaga bose nâabatambyi be bose. Ntihagire nâumwe ubura kuko nenda gutambira BÄli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.â Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga BÄli.
20 Maze Yehu aravuga ati â Nimuteranire BÄli guterana kwera.â Barabyamamaza.
21 Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga BÄli bose baraza, ntihagira umuntu nâumwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya BÄli, ingoro ya BÄli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.
22 Maze Yehu abwira utegeka inzu ibikwamo imyambaro ati â Zanira abaramya BÄli bose imyambaro.â Arayibazanira.
23 Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya BÄli. Abwira abaramya BÄli ati â Nimushake murebe muri mwe hataba harimo nâumwe wo mu bagaragu bâUwiteka, keretse abaramya BÄli bonyine.â
24 Nuko barinjira ngo batambe igitambo nâibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati â Aba bagabo mbashyize mu m boko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.â
25 Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi nâabatware ati â Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka nâumwe.â Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi nâabatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rwâingoro ya BÄli.
26 Basohora inkingi zari mu ngoro ya BÄli barazitwika.
27 Maze bamenagura igishushanyo cya BÄli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo nâubu.
28 Uko ni ko Yehu yarimbuye BÄli, amukura muri Isirayeli.
29 Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, nâibyâibigirwamana byâizahabu byari i Beteli nâi Dani.
30 Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati â Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nkâuko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe yâubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.â
31 Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko yâUwiteka Imana ya Isirayeli nâumutima we wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
32 Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,
33 uhereye kuri Yorodani ukajya iburasirazuba, igihugu cyose cyâi Galeyadi nâicyâAbagadi, nâicyâAbarubeni nâicyâAbamanase, uhereye Aroweri hahereranye nâikibaya cya Arunoni ukageza i Galeyadi nâi Bashani.
34 Ariko indi mirimo ya Yehu nâibyo yakoze byose nâibyâimbaraga ze zose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
35 Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.
36 Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri nâumunani.