2 ABAMI 11
Umwamikazi Ataliya arimbura abana bâumwami (2 Ngoma 22.10--23.21)
1 Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rwâumwami rwose.
2 Ariko Yehosheba umukobwa wâUmwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana bâumwami bicwaga, amujyanana nâumurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.
3 Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu yâUwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.
4 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana bâAbakariti nâabarinzi, baraza bamusanga mu nzu yâUwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu yâUwiteka, aherako abereka umwana wâumwami.
5 Arabategeka ati â Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu uzarinda inzu yâumwami,
6 undi mugabane wa gatatu uzarinda irembo ryâi Suri, nâundi mugabane wa gatatu uzaba ku irembo inyuma yâabarinzi. Uko ni ko uzarinda iyo nzu mukumiriye.
7 Kandi imitwe yanyu ibiri yâabazakurwa ku isabato, muzarinda inzu yâUwiteka mukikije umwami.
8 Muzakikiza umwami, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagara umwami uko asohotse nâuko yinjiye.â
9 Nuko abatware bâamagana bagenza uko umutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe nâabagicyuye ku isabato, basanga umutambyi Yehoyada.
10 Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu nâingabo byari ibyâUmwami Dawidi, bikaba mu nzu yâUwiteka.
11 Nuko abarinzi, umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikije umwami uhereye mu ruhande rwâiburyo rwâinzu ukageza ku rwâibumoso, bugufi bwâicyotero nâinzu.
12 Maze Yehoyada asohora umwana wâumwami amwambika ikamba ryâubwami, amuha nâumuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati â Umwami aragahoraho.â
13 Ataliya yumvise urusaku rwâabarinzi nâabantu, araza asanga abantu mu nzu yâUwiteka.
14 Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nkâuko umuhango wabo wari uri, nâabatware nâabavuza amakondera begereye umwami, nâabantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati â Ubugome! Ubugome!â
15 Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati â Nimumusohore mumucishe mu mirongo yâingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkotaâ, kuko umutambyi yari avuze ngo â Ntiyicirwe mu nzu yâUwiteka.â
16 Nuko baramubererekera anyura mu nzira yâamafarashi yatahanaga mu rugo rwâumwami, bamutsinda aho.
17 Maze Yehoyada asezeranira umwami nâabantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu bâUwiteka, kandi asezeranya umwami nâabantu isezerano.
18 Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya BÄli barayisenya, ibyotero bye nâibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Matani umutambyi wa BÄli bamwicira imbere yâicyotero. Hanyuma umutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu yâUwiteka.
19 Ajyana abatware bâamagana nâAbakariti nâabarinzi, nâabantu bose bari mu gihugu, basohokana nâumwami mu nzu yâUwiteka, baramanukana banyura mu nzira yo mu irembo ryâabarinzi bajya mu nzu yâumwami. Bagezeyo umwami yicara ku ntebe yâubwami.
20 Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu yâumwami.