2 ABAMI 12
Ibyo ku ngoma ya Yowasi, asana urusengero (2 Ngoma 24.2-27)
1 Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.
2 Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya wāi BÄrisheba.
3 Yowasi akora ibishimwa imbere yāUwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose.
4 Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5 Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati ā Impiya zose zāibintu byejejwe zizanywe mu nzu yāUwiteka zigakoreshwa, nāizāumuntu wese aciwe, nāimpiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu yāUwiteka,
6 izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.ā
7 Ariko kugeza mu mwaka wa makumyabiri nāitatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.
8 Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyada umutambyi nāabandi batambyi, arababaza ati ā Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya zāabo muziranye, ahubwo muzitange kugira ngo basane aho inzu yasenyutse.ā
9 Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya zāabantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
10 Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bwāicyotero, mu ruhande rwāiburyo aho umuntu yinjirira mu nzu yāUwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu yāUwiteka.
11 Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi wāumwami nāumutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu yāUwiteka, barayabara.
12 Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo yāinzu yāUwiteka, na bo baziha ababaji nāabubatsi bubakaga inzu yāUwiteka,
13 nāabubakishaga amabuye nāabayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho nāamabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu yāUwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu.
14 Ariko impiya zazanwaga mu nzu yāUwiteka ntizakoreshejwe ibikombe byāifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu byāizahabu cyangwa ibyāifeza byāinzu yāUwiteka.
15 Bazihaye abakoraga umurimo, kugira ngo bazikoreshe gusana inzu yāUwiteka.
16 Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi bāimirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa.
17 Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukuraho urubanza nāizo gukuraho ibyaha, ntizashyirwaga mu nzu yāUwiteka, ahubwo zabaga izāabatambyi.
18 Bukeye Hazayeli umwami wāi Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.
19 Yowasi umwami wāAbayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruza Yehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami bāAbayuda bari baratuye nāibyo yatuye ubwe, nāizahabu zibonetse mu byāubutunzi byo mu nzu yāUwiteka nāibyo mu nzu yāumwami, abyoherereza Hazayeli umwami wāi Siriya. Nuko Hazayeli arorera gutera i Yerusalemu.
20 Ariko indi mirimo ya Yowasi nāibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyāibyo ku ngoma zāabami bāAbayuda?
21 Bukeye abagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahaguruka bamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila.
22 Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.