2 ABAMI 13
Ibyâingoma ya Yehowahazi
1 Mu mwaka wa makumyabiri nâitatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami wâAbayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi nâirindwi ari ku ngoma.
2 Akora ibyangwa nâUwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.
3 Maze uburakari bwâUwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahÄna mu maboko ya Hazayeli umwami wâi Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.
4 Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kwâAbisirayeli umwami wâi Siriya yabarenganyaga.
5 Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bwâAbasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe.
6 Ariko ntibareka ibyaha byâinzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.
7 Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi nâamagare cumi, nâingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami wâi Siriya yari yabarimbuye akabahindura nkâumurama wâaho bahurira.
8 Ariko indi mirimo ya Yehowahazi nâibyo yakoze byose nâimbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
9 Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.
10 Mu mwaka wa mirongo itatu nâirindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami wâAbayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi nâitandatu ari ku ngoma.
11 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.
12 Ariko indi mirimo ya Yehowasi, nâibyo yakoze byose nâimbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami wâAbayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
13 Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe yâubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe nâabami bâAbisirayeli.
Gupfa kwa Elisa
14 Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa nâindwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami wâAbisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati â Ye baba data we, ko wari amagare nâabanyamafarashi ba Isirayeli!â
15 Elisa aramubwira ati â Enda umuheto nâimyambi.â Nuko arayenda.
16 Abwira umwami wâAbisirayeli ati â Fata umuheto mu kuboko.â Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku byâumwami.
17 Aherako aravuga ati â Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.â Ararikingura. Elisa aramubwira ati â Rasa.â Ararasa. Aravuga ati â Ni umwambi wâUwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.â
18 Aramubwira ati â Enda imyambi.â Arayenda. Abwira umwami wâAbisirayeli ati â Yikubite hasi.â Ayikubita hasi gatatu arekera aho.
19 Umuntu wâImana aramurakarira aramubwira ati â Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.â
20 Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero byâAbamowabu bitera icyo gihugu.
21 Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.
22 Hazayeli umwami wâi Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.
23 Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bwâisezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.
24 Bukeye Hazayeli umwami wâi Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.
25 Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli.