2 ABAMI 14
Umwami wâAbisirayeli arwana nâumwami wâAbayuda (2 Ngoma 25.1-28)
1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wâAbisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami wâAbayuda yarimye.
2 Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, amara imyaka makumyabiri nâicyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina wâi Yerusalemu.
3 Akora ibishimwa imbere yâUwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga nâibyo se Yowasi yakoraga byose.
4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5 Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahĹra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.
6 Ariko abana bâabo bicanyi ntiyabica nkâuko byanditswe mu gitabo cyâamategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo â Ba se wâabana ntibakicwe babahĹra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahĹra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahĹrwe icye cyaha.â
7 Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cyâumunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba YokitÄli na bugingo nâubu.
8 Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami wâAbisirayeli ati â Vayo twibonanire.â
9 Yehowasi umwami wâAbisirayeli atuma kuri Amasiya umwami wâAbayuda ati â Igitovu cyâi Lebanoni cyatumye ku mwerezi wâi Lebanoni kiti âUmuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.â Bukeye inyamaswa yo mu kibira cyâi Lebanoni iragikandagira.
10 Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe nâAbayuda?â
11 Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami wâAbisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami wâAbayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ahâAbayuda.
12 Abayuda baneshwa nâAbisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
13 Maze Yehowasi umwami wâAbisirayeli afatira Amasiya umwami wâAbayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike zâamabuye zâi Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.
14 Anyagayo izahabu nâifeza zose, nâibintu byose byabonetse mu nzu yâUwiteka, no mu byâubutunzi bwo mu nzu yâumwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya.
15 Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, nâimbaraga ze nâuko yarwanye na Amasiya umwami wâAbayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
16 Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe nâabami bâAbisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.
17 Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wâAbisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami wâAbayuda amara indi myaka cumi nâitanu akiriho.
18 Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
19 Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.
20 Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
21 Nuko abantu bose bâAbayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi nâitandatu avutse.
22 Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.
23 Mu mwaka wa cumi nâitanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami wâAbayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine nâumwe ari ku ngoma.
24 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
25 Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nkâuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo wâumuhanuzi Yona, mwene Amitayi wâi Gatiheferi.
26 Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro wâAbisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku bâumudendezo, kandi nta nâumwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.
27 Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi yâijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.
28 Nuko indi mirimo ya Yerobowamu nâibyo yakoze byose nâimbaraga ze, nâuko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko nâi Hamati hari ahâAbayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
29 Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami bâAbisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.