2 ABAMI 15
Ibyo ku ngoma ya Uziya (2 Ngoma 26.1-23)
1 Mu mwaka wa makumyabiri nâirindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami wâAbisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami wâAbayuda yarimye.
2 Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi nâitandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu nâibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya wâi Yerusalemu.
3 Akora ibishimwa imbere yâUwiteka nkâibyo se Amasiya yakoze byose.
4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro.
5 Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu yâakato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.
6 Nuko indi mirimo ya Uziya nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
7 Bukeye Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.
Uko abami bâAbisirayeli bakurikiranye
8 Mu mwaka wa mirongo itatu nâumunani wo ku ngoma ya Uziya umwami wâAbayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.
9 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka nkâuko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
10 Bukeye Shalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubita amutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye.
11 Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli.
12 Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati â Abana bawe kugeza ku buvivi bazicara ku ntebe yâubwami bwâAbisirayeli.â Nuko birasohora.
13 Mu mwaka wa mirongo itatu nâicyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami wâAbayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amara ukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma.
14 Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye.
15 Nuko indi mirimo ya Shalumu nâubugome bwe byanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli.
16 Bukeye Menahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana nâabari barimo bose nâibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururira amarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza.
17 Mu mwaka wa mirongo itatu nâicyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami wâAbayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma.
18 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
19 Bukeye Puli umwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto zâifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe.
20 Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli bâabatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli zâifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.
21 Nuko indi mirimo ya Menahemu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
22 Bukeye Menahemu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Pekahiya yima ingoma ye.
23 Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziya umwami wâAbayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
24 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
25 Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu yâigihome yo mu rugo rwâibwami. Yari kumwe nâAbanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.
26 Ariko indi mirimo ya Pekahiya nâibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli.
27 Mu mwaka wa mirongo itanu nâibiri wo ku ngoma ya Uziya umwami wâAbayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma.
28 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
29 Ku ngoma ya Peka umwami wâAbisirayeli, Tigulatipileseri umwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni nâAbelibetimÄka nâi Yanowa, nâi Kedeshi nâi Hasori, nâi Galeyadi nâi Galilaya, nâigihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe.
30 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramutera aramwica, aherako yima mu cyimbo cye.
31 Ariko indi mirimo ya Peka nâibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli.
32 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya umwami wâAbisirayeli, Yotamu mwene Uziya umwami wâAbayuda yarimye.
33 Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, ayimaraho imyaka cumi nâitandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki.
34 Akora ibishimwa imbere yâUwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose.
35 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ryâinzu yâUwiteka ryo haruguru.
36 Ariko indi mirimo ya Yotamu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
37 Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resini umwami wâi Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda.
38 Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.