2 ABAMI 8
1 Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati â Hagurukana nâabo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.â
2 Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ryâuwo muntu wâImana, ajyana nâabo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cyâAbafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.
3 Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cyâAbafilisitiya, araza atakambira umwami ku bwâurugo rwe nâigikingi cye.
4 Muri uwo mwanya umwami yavuganaga na Gehazi umugaragu wâuwo muntu wâImana amubwira ati â Ndakwinginze, untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.â
5 Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bwâurugo rwe nâigikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati â Nyagasani mwami, nguyu wa mugore nâumwana we Elisa yazuye.â
6 Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati â Umugarurire ibye byose nâibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.â
Uko Umwami Benihadadi yishwe na Hazayeli
7 Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami wâi Siriya yari arwaye baramubwira bati â Wa muntu wâImana araje.â
8 Umwami abwira Hazayeli ati â Jyana ituro uhure nâumuntu wâImana, umubarizemo Uwiteka uti âMbese aho azakira iyi ndwara?â â
9 Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo yâikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe nâingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati â Umwana wawe Benihadadi umwami wâi Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?â
10 Elisa aramusubiza ati â Genda umubwire uti âGukira ko uzakiraâ, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.â
11 Maze Elisa aramutumbira kugeza aho uwo mugabo yagiriye ipfunwe. Uwo muntu wâImana aherako ararira.
12 Hazayeli aramubaza ati â Databuja, urarizwa nâiki?â Aramusubiza ati â Ndarizwa nâuko menye inabi uzagirira Abisirayeli: ibihome byabo uzabitwika, uzicisha abasore babo inkota, uzahondagura abana babo bato, nâabagore babo batwite uzabafomoza.â
13 Hazayeli aravuga ati â Nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?âElisa aramubwira ati â Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami wâi Siriya.â
14 Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati â Elisa yakubwiye iki?âNa we aramusubiza ati â Yambwiye ko uzakira nta kabuza.â
15 Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.Nuko Hazayeli yima ingoma ye.
Ibyâingoma ya Yoramu umwami wâAbayuda (2 Ngoma 21.1-20)
16 Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, umwami wâAbisirayeli (kandi Yehoshafati wari umwami wâAbayuda amaze gutanga), Yoramu umwana wa Yehoshafati yima ingoma ye.
17 Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu nâibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma.
18 Ariko yagendanaga ingeso zâabami bâAbisirayeli nkâuko abâinzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoye umukobwa wa Ahabu akora ibyangwa nâUwiteka.
19 Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidi umugaragu we, nkâuko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.
20 Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikira uwabo mwami.
21 Yoramu abibonye atyo, yambukana nâamagare ye yose atera i Seyiri. Ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose nâabatware bâamagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo.
22 Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo nâubu. Icyo gihe abâi Libuna na bo baragoma.
23 Ariko indi mirimo yose ya Yoramu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
24 Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.
Ibyo ku ngoma ya Ahaziya umwami wâAbayuda (2 Ngoma 22.1-6)
25 Mu mwaka wa cumi nâibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami wâAbisirayeli, Ahaziya mwene Yoramu umwami wâAbayuda yimye ingoma.
26 Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri nâibiri avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri, umwami wâAbisirayeli.
27 Yagendanaga ingeso zâabâinzu ya Ahabu, agakora ibyangwa nâUwiteka nkâuko abâinzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu.
28 Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami wâi Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.
29 Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i YezerÄli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe nâAbasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli umwami wâi Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yoramu umwami wâAbayuda, aramanuka ajya i YezerÄli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.