2 ABAMI 7
Elisa ahanura yuko bagiye gukira
1 Elisa aravuga ati â Nimwumve ijambo ryâUwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nkâiki gihe, ku irembo ryâi Samariya indengo yâifu yâingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.â
2 Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu wâImana ati â Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?â Aramusubiza ati â Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.â
Ababembe bagarukanira abandi inkuru zâagakiza
3 Kandi ubwo hariho abagabo bane bâababembe bari ku irembo baravugana bati â Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?
4 Ariko twavuga tuti âTwinjire mu murwaâ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo zâAbasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.â
5 Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rwâAbasiriya. Bageze aho urugerero rwâAbasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,
6 kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo zâAbasiriya ikiriri cyâamagare nâicyâamafarashi nâicyâingabo nyinshi, bituma bavuga bati â Yemwe, umwami wâAbisirayeli yaguriye abami bâAbaheti nâabami ba Egiputa ngo badutere.â
7 Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo nâamafarashi yabo nâindogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
8 Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza nâizahabu nâimyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.
9 Hanyuma baravugana bati â Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi wâinkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho nâurubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rwâumwami.â
10 Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi wâirembo, baramubwira bati â Twageze mu rugerero rwâAbasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi nâindogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.â
11 Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira abâikambere ibwami.
12 Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati â Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati âNibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.â â
13 Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati â Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nkâAbisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.â
14 Nuko benda amagare abiri nâamafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo zâAbasiriya ati â Nimugende murebe.â
15 Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro nâibintu Abasiriya bagiye bateshwa nâihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.
16 Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rwâAbasiriya, bituma bagurisha indengo yâifu yâingezi shekeli imwe, nâindengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nkâuko ijambo ryâUwiteka ryavuze.
17 Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nkâuko wa muntu wâImana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.
18 Kuko uwo muntu wâImana yari abwiye umwami ati â Ejo nkâiki gihe ku irembo ryâi Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, nâindengo yâifu yâingezi izagurwa shekeli imweâ,
19 uwo mutware agasubiza uwo muntu wâImana ati â Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?â Na we akavuga ati â Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.â
20 Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.