2 ABAMI 6
1 Bukeye abana bâabahanuzi babwira Elisa bati â Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato.
2 Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.â Arabemerera ati â Nimugende.â
3 Umwe muri bo aravuga ati â Ndakwinginze emera kujyana nâabagaragu bawe.â Aramusubiza ati â Yee, ndaje.â
4 Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti.
5 Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati â Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.â
6 Uwo muntu wâImana aramubaza ati â Iguye he?â Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.
7 Aramubwira ati â Yisingire.â Arambura ukuboko arayisingira.
Imana yereka umugaragu wa Elisa ingabo zo mu ijuru
8 Muri iyo minsi umwami wâi Siriya yarwanaga nâAbisirayeli, maze ajya inama nâabagaragu be aravuga ati â Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.â
9 Ariko uwo muntu wâImana agatuma ku mwami wâAbisirayeli ati â Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.â
10 Umwami wâAbisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu wâImana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.
11 Ibyo bituma umwami wâi Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati â Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije nâumwami wâAbisirayeli?â
12 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati â Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami wâAbisirayeli amagambo uvugira mu murere.â
13 Arababwira ati â Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.â Baramubwira bati â Ari i Dotani.â
14 Aherako yoherezayo amafarashi nâamagare nâingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu.
15 Maze umugaragu wâuwo muntu wâImana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo nâamafarashi nâamagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati â Biracitse databuja, turagira dute?â
16 Aramusubiza ati â Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.â
17 Nuko Elisa arasenga ati â Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.â Nuko Uwiteka ahumura amaso yâuwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi nâamagare byâumuriro bigose Elisa.
18 Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati â Ndakwinginze huma amaso yâizi ngabo.â Uwiteka aherako azihuma amaso nkâuko Elisa yasabye.
19 Elisa arazibwira ati â Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.â Nuko azijyana i Samariya.
20 Bageze i Samariya Elisa arasenga ati â Uwiteka, humura amaso yâizi ngabo zirebe.â Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati.
21 Umwami wâAbisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati â Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?â
22 Aramusubiza ati â Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota nâumuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya nâamazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.â
23 Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe yâingabo zâAbasiriya ntiyongera gutera igihugu cyâAbisirayeli.
Abâi Samariya bagotwa, hatera inzara bararyana
24 Hanyuma yâibyo Benihadadi umwami wâi Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota.
25 Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugeza aho baguriye igihanga cyâindogobe ibice byâifeza mirongo inani, nâigice cya kane cyâagakondwe kamwe kâamahurunguru yâinuma ibice byâifeza bitanu.
26 Bukeye umwami wâAbisirayeli anyuze hejuru yâinkike zâamabuye, umugore aramutakambira ati â Ndengera, nyagasani mwami.â
27 Aramusubiza ati â Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?â
28 Umwami aramubaza ati â Ubaye ute?â Aramusubiza ati â Uyu mugore yarambwiye ati âZana umwana wawe wâumuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.â
29 Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti âZana umwana wawe tumuryeâ, none yamuhishe.â
30 Umwami yumvise amagambo yâuwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru yâinkike zâamabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibigunira ku mubiri.
31 Nuko aravuga ati â Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifite umutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.â
32 Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye nâabatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati â Ntimureba ko uwo mwana wâumwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?â
33 Nuko akivugana na bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti â Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?â