2 ABAMI 5
Ibya NÄmani umugaba wâi Siriya wâumubembe
1 NÄmani umugaba wâingabo zâumwami wâi Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi wâumunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo wâumunyamaboko wâintwari, ariko yari umubembe.
2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe yâabanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka NÄmani.
3 Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati â Icyampa databuja agasanga umuhanuzi wâi Samariya, yamukiza ibibembe!â
4 NÄmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.
5 Nuko umwami wâi Siriya abyumvise abwira NÄmani ati â Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami wâAbisirayeli urwandiko.â NÄmani aherako aragenda, ajyana italanto zâifeza cumi, nâibice byâizahabu ibihumbi bitandatu nâimyambaro yo gukuranwa cumi.
6 Nuko ashyira umwami wâAbisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo â Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye NÄmani ngo umukize ibibembe.â
7 Umwami wâAbisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati â Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.â
8 Nuko Elisa umuntu wâImana yumvise ko umwami wâAbisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati â Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.â
9 Nuko NÄmani araza, azana nâamafarashi ye nâamagare ye, ahagarara ku muryango wâinzu ya Elisa.
10 Elisa aherako amutumaho ati â Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.â
11 NÄmani abyumvise ararakara, arivumbura ati â Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ryâUwiteka Imana ye, arembarembye nâintoki hejuru yâibibembe, ngo ankize.
12 Mbese inzuzi zâi Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose yâi Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?â Nuko arahindukira, arigendera arakaye.
13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati â Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo âIyuhagire uhumanuke.â â
14 Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nkâuko uwo muntu wâImana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nkâuwâumwana muto, arahumanuka.
15 Hanyuma agarukana nâabantu be bose kuri uwo muntu wâImana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati â Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano yâumugaragu wawe.â
16 Elisa aramusubiza ati â Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire. AramugomÄra kugira ngo abyende ariko undi aranga.
17 NÄmani ati â Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro yâibitaka ihetswe nâinyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.
18 Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.â
19 Elisa aramubwira ati â Genda amahoro.â Nuko aragenda yicuma ho hato.
Gehazi abeshya arabemba
20 Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu wâImana aribwira ati â Ko databuja yagiriye NÄmani uwo wâUmusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.â
21 Nuko Gehazi akurikira NÄmani. NÄmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati â Ni amahoro?â
22 Na we ati â Ni amahoro.â Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri bâabana bâabahanuzi baturutse mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto yâifeza nâimyambaro yo gukuranwa ibiri.
23 Nuko NÄmani aramubwira ati â Emera ujyane italanto ebyiri.â Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto zâifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe nâimyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.
24 Babigejeje ku musozi wâiwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda.
25 Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati â Uraturuka he Gehazi?â Undi ati â Umugaragu wawe ntaho nagiye.â
26 Aramubwira ati â Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza nâimyambaro, nâinzelayo nâinzabibu, nâintama nâinka nâabagaragu nâabaja?
27 Nuko ibibembe bya NÄmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.â Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nkâurubura.