2 ABAMI 24
Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu
1 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.
2 Maze Uwiteka amuteza ibitero byâAbakaludaya nâAbasiriya nâAbamowabu nâAbamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nkâuko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be bâabahanuzi.
3 Ni ukuri, itegeko ryâUwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abÄ«kure imbere abahĆye ibicumuro Manase yacumuye byose,
4 nâamaraso yâabatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso yâabatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.
5 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
6 Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
7 Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wâi Babuloni yahindĆ«ye ibihugu byâumwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate.
8 Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi nâumunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani wâi Yerusalemu.
9 Na we akora ibyangwa nâUwiteka nkâibyo se yakoze byose.
10 Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.
11 Bukeye Nebukadinezari umwami wâi Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.
12 Nuko Yehoyakini umwami wâAbayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami wâi Babuloni, we na nyina nâabagaragu be, nâibikomangoma bye nâabatware be. Uwo mwami wâi Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.
13 Asahura ibyâubutunzi byo mu nzu yâUwiteka byose nâibyo mu nzu yâumwami, amenagura ibintu byâizahabu byo mu rusengero rwâUwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nkâuko Uwiteka yavuze.
14 Ajyana abâi Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe nâibikomangoma nâabanyambaraga bose nâintwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe nâabanyabukorikori bâabahanga nâabacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma yâabandi bo muri icyo gihugu.
15 Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni nâumugabekazi nâabagore bâumwami, nâinkone ze nâabatware bâibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe.
16 Kandi abantu bose bâabanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi nâabanyabukorikori bâabahanga nâabacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi ibyâintambara. Abo ni bo umwami wâi Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe.
17 Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.
18 Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri nâumwe avutse, amara imyaka cumi nâumwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya wâi Libuna.
19 Na we akora ibyangwa nâUwiteka nkâibyo Yehoyakimu yakoze byose.
20 Uburakari bwâUwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu nâi Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami wâi Babuloni.