2 ABAMI 25
Nebukadinezari yongera kugota i Yerusalemu arahatsinda (2 Ngoma 36.13- 21; Yer 52.3-23)
1 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.
2 Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi nâumwe ku ngoma yâumwami Sedekiya.
3 Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.
4 Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike yâumurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati yâinkike zihereranye nâumurima wâumwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba.
5 Maze ingabo zâAbakaludaya zikurikira umwami zimufatira mu kibaya cyâi Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhÄna.
6 Nuko bafata umwami, baramuzamura bamushyira umwami wâi Babuloni i Ribula, bamucira urubanza.
7 Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.
8 Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi nâicyenda ku ngoma yâumwami Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, Nebuzaradani umutware wâabarinzi, umugaragu wâumwami wâi Babuloni, yaje i Yerusalemu.
9 Agezeyo atwika inzu yâUwiteka nâinzu yâumwami, nâamazu yose yâi Yerusalemu arayatwika.
10 Maze ingabo zâAbakaludaya zose zari kumwe nâumutware wâabarinzi, zisenya inkike zâi Yerusalemu impande zose.
11 Bukeye abantu bari basigaye mu murwa, nâabari bakeje umwami wâi Babuloni na rubanda rusigaye, abo Nebuzaradani umutware wâabarinzi abajyana ari imbohe.
12 Ariko uwo mutware wâabarinzi ahasiga abantu baho bâabatindi hanyuma yâabandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
13 Kandi inkingi zâimiringa zari mu nzu yâUwiteka nâibitereko nâigikarabiro kidendeje cyâumuringa cyari mu nzu yâUwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
14 Bajyana nâibibindi nâibyuma byo kuyora ivu, nâibifashi nâindosho nâibintu byâimiringa bakoreshaga byose, nâibyotero nâibyungu.
15 Kandi uwo mutware wâabarinzi ajyana ibintu byâizahabu nâibyâifeza.
16 Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje nâibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu yâUwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero.
17 Inkingi imwe uburebure bwayo bwari mikono cumi nâumunani, kandi umutwe wayo wacuzwe mu miringa, uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa nâurushundura hariho nâimbuto zâamakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe nâibisa nâurushundura.
Abari basigaye i Yerusalemu bajyanwa ho iminyago i Babuloni (Yer 52.24-27)
18 Bukeye umutware wâabarinzi afata Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri nâabarinzi bâirembo batatu,
19 kandi muri uwo murwa ahafatira umutware wâingabo, nâabagabo batanu bâibyegera byâumwami yasanze aho, nâumwanditsi wâumugaba wâingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, nâabagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.
20 Nuko Nebuzaradani umutware wâabarinzi, arabajyana abashyira umwami wâi Babuloni i Ribula.
21 Umwami wâi Babuloni abicira i Ribula mu gihugu cyâi Hamati. Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.
22 Kandi abantu basigaye mu gihugu cyâi Buyuda, abo Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.
23 Hanyuma abatware bâingabo bose hamwe nâingabo zabo bumvise ko umwami wâi Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti wâi Netofa, na YÄzaniya umuhungu wa wa MunyamÄka hamwe nâingabo zabo.
24 Gedaliya abarahirana nâingabo zabo ati â Ntimutinye abagaragu bâAbakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami wâi Babuloni, ni ho muzaba amahoro.â
25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama wâigikomangoma araza azanye nâabantu cumi, bica Gedaliya nâAbayuda nâAbakaludaya bari kumwe na we i Misipa.
26 Abantu bose, aboroheje nâabakomeye nâabatware bâingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
27 Mu mwaka wa mirongo itanu nâirindwi Yehoyakini umwami wâAbayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi nâabiri ku munsi wa makumyabiri nâirindwi wako, Evili Merodaki umwami wâi Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami wâAbayuda icyubahiro amuvana mu nzu yâimbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.
28 Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha izâabandi bami bamubagaho i Babuloni.
29 Amukura mu myambaro yâimbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.
30 Umwami yamuhaga ibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe.