2 ABAMI 22
Ibyāingoma ya Yosiya (2 Ngoma 34.1-2)
1 Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu nāumwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya wāi Bosikati.
2 Ariko we akora ibishimwa imbere yāUwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.
Asanisha inzu yāImana, babona igitabo cyāamateka (2 Ngoma 34.8-28)
3 Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi nāumunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu yāUwiteka ati
4 ā Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu yāUwiteka, izo abarinzi bāurugi basonzoranije mu bantu,
5 bazihe abategeka umurimo wo mu nzu yāUwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu yāUwiteka, basane aho isenyutse,
6 nkāababaji nāabubatsi nāabubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti nāamabuye abajwe byo gusana inzu.
7 Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.ā
Abasannyi babona igitabo cyāamategeko
8 Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati ā Ntoye igitabo cyāamategeko mu nzu yāUwiteka.ā Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma.
9 Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati ā Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu yāUwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu yāUwiteka.ā
10 Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati ā Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.ā Nuko Shafani agisomera imbere yāumwami.
11 Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cyāamategeko, ashishimura imyambaro ye.
12 Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu wāumwami ati
13 ā Nimugende mumbarize Uwiteka, jye nāaba bantu nāAbayuda bose, ibyāamagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu yāUwiteka, kuko uburakari bwāUwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.ā
14 Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi wāimyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.
15 Arababwira ati ā Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti
16 āUwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu nāabahatuye, nkāuko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami wāAbayuda yasomye,
17 kuko banyimÅ«ye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.ā
18 Ariko umwami wāAbayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti āUwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
19 Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu nāabaturage baho, ko hazahinduka umusaka nāikivume ukicisha bugufi imbere yāUwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
20 Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.ā ā Baherako baraza babitekerereza umwami.