2 ABAMI 21
Umwami Manase akora ibyangwa nâUwiteka (2 Ngoma 33.1-20)
1 Manase yimye amaze imyaka cumi nâibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.
2 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka, akurikiza ibizira byâabanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yâAbisirayeli.
3 Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka nâibicaniro bya BÄli, arema Ashera nkâuko Ahabu umwami wâAbisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.
4 Yubaka ibicaniro mu nzu yâUwiteka yari yaravuzeho ati â I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.â
5 Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi byâinzu yâUwiteka.
6 Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere yâUwiteka ngo amurakaze.
7 Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi nâumuhungu we Salomo ati â Muri iyi nzu nâi Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.â
8 Kandi ati â Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruza babo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, nâamategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse.â
9 Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukora ibyaha biruta ibyâ mahanga Uwiteka yarimburiye imbere yâAbisirayeli.
10 Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be bâabahanuzi ati
11 â Ubwo Manase umwami wâAbayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,
12 ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti âDore ngiye guteza i Yerusalemu nâi Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri.
13 Kandi nzageresha i Yerusalemu umugozi wâi Samariya, na timazi yâinzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nkâuko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.
14 Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahÄne mu maboko yâababisha babo, bahinduke umuhigo nâumunyago byâababisha babo bose,
15 kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo nâubu.â â
16 Kandi Manase yavushije amaraso menshi yâabatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa nâUwiteka.
17 Ariko indi mirimo ya Manase nâibyo yakoze byose nâicyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
18 Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.
Ibya Amoni (2 Ngoma 33.21-25)
19 Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri nâibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi wâi Yotuba.
20 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka nkâuko se Manase yakoraga.
21 Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.
22 Yimƫra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.
23 Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.
24 Maze abantu bâicyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.
25 Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
26 Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye.