2 ABAMI 20
Hezekiya yongerwa imyaka yo kubaho (2 Ngoma 32.24-26; Yes 38.1-8; 21- 22)
1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati â Uwiteka aravuze ngo âTegeka ibyâinzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.â â
2 Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati
3 â Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu byâukuri imbere yawe nâumutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.â Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ryâUwiteka rimugeraho riramubwira riti
5 â Subirayo, ubwire Hezekiya umutware wâubwoko bwanjye uti âUwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona nâamarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu yâUwiteka.
6 Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi nâitanu, kandi nzagukizanya nâuyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bwâumugaragu wanjye Dawidi.â â
7 Yesaya arongera aravuga ati â Nimuzane umubumbe wâimbuto zâumutini.â Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira.
8 Hezekiya abaza Yesaya ati â Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu yâUwiteka ku munsi wa gatatu?â
9 Yesaya aramusubiza ati â Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?â
10 Hezekiya aramusubiza ati â Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.â
11 Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi.
Hezekiya amurikira intumwa zâi Babuloni ubutunzi bwe (2 Ngoma 39.1-8; 2 Ngoma 32.32-33)
12 Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami wâi Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko nâamaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye.
13 Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu yâububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye byâigiciro cyinshi, ifeza nâizahabu nâimibavu nâamavuta yâigiciro cyinshi, nâinzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, nâibyâubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.
14 Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati â Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?â Hezekiya aramusubiza ati â Baturutse mu gihugu cya kure cyâi Babuloni.â
15 Arongera aramubaza ati â Mu rugo rwawe babonyemo iki?â Hezekiya aramusubiza ati â Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.â
16 Yesaya abwira Hezekiya ati â Umva ijambo ryâUwiteka:
17 Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, nâibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.
18 Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu yâumwami wâi Babuloni.â
19 Hezekiya abwira Yesaya ati â Ijambo ryâUwiteka uvuze ni ryiza.â Arongera aravuga ati â None se si byiza, niba hazabaho amahoro nâibyâukuri nkiriho?â
20 Ariko indi mirimo ya Hezekiya nâimbaraga ze zose, nâuko yafukuye ikidendezi agaca umukore wo kuzana amazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
21 Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.