2 ABAMI 19
Gusenga kwa Hezekiya (2 Ngoma 37.1-20)
1 Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu yâUwiteka.
2 Maze yohereza Eliyakimu wâumunyarugo we, na Shebuna wâumwanditsi, nâabakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya wâumuhanuzi mwene Amosi.
3 Baramubwira bati â Hezekiya yadutumye ngo âUyu munsi ni umunsi wâumubabaro nâibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.
4 Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.â â
5 Nuko abagaragu bâUmwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6 Yesaya arababwira ati â Mubwire shobuja muti âUwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu bâumwami wa Ashuri bantutse.
7 Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.â â
8 Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9 Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati â Dore yaguteye kukurwanya.â Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati
10 â Nimugende mubwire Hezekiya umwami wâAbayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo âYerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.â
11 Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?
12 Mbese imana zâabanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, abâi Gozani nâi Harani, nâi Resefu nâAbanyedeni bari i Telasari?
13 Umwami wâi Hamati ari he? Nâumwami wa Arupadi nâumwami wâumurwa wâi Sefaravayimu, nâuwâi Hena nâuwa Iva?â
14 Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu yâUwiteka, aruramburira imbere yâUwiteka.
15 Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati â Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana yâibihugu byâabami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru nâisi.
16 Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.
17 Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga nâibihugu byayo,
18 bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe nâintoki zâabantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.
19 Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.â
Yesaya ahanura ibizaba ku mwami wa Ashuri azize umurengwe (Yes 37.21- 38)
20 Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati â Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.
21 Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo âUmukobwa wâinkumi wâi Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa wâi Yerusalemu akujungurije umutwe.
22 Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
23 Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cyâamagare yanjye yâintambara, ngeze mu mpinga zâimisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, nâimiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.
24 Nafukuye amazi yâayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.â
25 â Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe nâinkike, uyihindure ibirundo byâamatongo.
26 Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa nâisoni, bakaraba nkâubwatsi bwo ku gasozi, nkâubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru yâinzu, cyangwa nkâingano zirumbye zikiri nto.
27 â Ariko nzi imyicarire yawe, nâimitabarire yawe nâimitabarukire yawe, nâuburakari wandakariye.
28 Kuko uburakari wandakariye nâumurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru nâicyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.
29 â Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
30 Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
31 Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ryâUwiteka rizabisohoza.
32 â Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga ibyâumwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira nâingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
33 Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
34 Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bwâumugaragu wanjye Dawidi.â
Ingabo za Senakeribu zirimbuka
35 Maze mu ijoro ryâuwo munsi, marayika wâUwiteka arasohoka atera urugerero rwâAbashuri, yica ingabo zabo agahumbi nâinzovu umunani nâibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.
36 Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.
37 Bukeye ari mu ngoro yâimana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.