2 ABAMI 18
Umwami wa Ashuri anesha Abisirayeli, abajyana ho iminyago (2 Ngoma 29.1-2; 31.1)
1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami wâAbisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami wâAbayuda yarimye,
2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri nâitanu avutse, amara imyaka makumyabiri nâicyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.
3 Uwo akora ibishimwa imbere yâUwiteka nkâibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
4 Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cyâinzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.
5 Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose bâAbayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije
6 kuko yomatanye nâUwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.
7 Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.
8 Atsinda Abafilisitiya bari mu minara yâabarinzi nâabo mu midugudu igoswe nâinkike, ahindĹŤra igihugu cyose kugeza i Gaza nâingabano zaho.
9 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma yâUmwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami wâAbisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.
10 Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami wâAbisirayeli.
11 Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala nâi Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu yâAbamedi,
12 kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo nâibyo Mose umugaragu wâUwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.
Umwami wa Ashuri atera i Buyuda (2 Ngoma 32.1-19; Yes 36.1-22)
13 Mu mwaka wa cumi nâine wo ku ngoma yâUmwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu yose yâi Buyuda yari igoswe nâinkike, arayitsinda.
14 Bukeye Hezekiya umwami wâAbayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati â Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.â Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami wâAbayuda icyiru cyâitalanto zâifeza magana atatu, nâizâizahabu mirongo itatu.
15 Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu yâUwiteka, no mu byâubutunzi byo mu nzu yâumwami.
16 Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi zâurusengero rwâUwiteka, nâizo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, aziha umwami wa Ashuri.
17 Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe nâingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukore wâikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cyâumumeshi.
18 Baherako bahamagaza umwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge, barabasanga.
19 Rabushake arababwira ati â Nimubwire Hezekiya nonaha muti âUmwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?
20 Uribwira, ariko ibyo wibwira ni ibyâubusa, ngo dufite imigambi nâamaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?
21 Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.â
22 â Kandi nimuvuga muti âTwiringiye Uwiteka Imana yacuâ, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro nâibicaniro byayo, akabwira Abayuda nâabâi Yerusalemu ati âMuzajye muramya muri imbere yâiki cyotero cyâi Yerusalemu?â
23 Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba wowe ubwawe wazibonera abayajyaho.
24 Wabasha ute kwirukana umutware nâumwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare yâintambara nâabagendera ku mafarashi?
25 Ngo mbese azamutse gutera aha, akaharimbura atabitegetswe nâUwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati âZamuka utere icyo gihugu, ukirimbure.â â
26 Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati â Turakwinginze, vugana natwe nâabagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.â
27 Nuko Rabushake arabasubiza ati â Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?â
28 Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rwâAbayuda ati â Nimwumve ijambo ryâumwami mukuru, umwami wa Ashuri.
29 Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.
30 Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo ni ukuri Uwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.
31 Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, nâuko anywa amazi yo mu iriba rye,
32 ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye nâicyanyu, kirimo ingano na vino nâimitsima nâinzabibu, nâigihugu kirimo amavuta yâimyelayo nâubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo âUwiteka azadukiza.â
33 Mbese hari indi mana mu mana zâabanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko yâumwami wa Ashuri?
34 Imana zâi Hamati nâiza Arupadi ziri he? Imana zâi Sefaravayimu nâizâi Hena nâiza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije abâi Samariya amaboko ye?
35 Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukiza i Yerusalemu.â
36 Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ngo â Ntimugire icyo mumusubiza.â
37 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya wâumunyarugo, na Shebuna wâumwanditsi, na Yowa mwene Asafu wâumucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.