2 ABAMI 17
Abashuri banyaga Abisirayeli
1 Mu mwaka wa cumi nâibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami wâAbayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.
2 Akora ibyangwa nâUwiteka, ariko ntiyahwanije nâabami bâAbisirayeli bamubanjirije.
3 Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseya aramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.
4 Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nkâuko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu yâimbohe, amubohesha iminyururu.
5 Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.
6 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, nâi Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu yâAbamedi.
Ibyaha byâubupagani bituma Abisirayeli bajyanwa ho iminyago
7 Ibyo byatewe nâuko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,
8 bakagendera mu migenzo yâabanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho nâabami bâAbisirayeli.
9 Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara yâabarinzi ukageza ku midugudu igoswe nâinkike.
10 Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga zâimisozi miremire yose, no munsi yâigiti kibisi cyose.
11 Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nkâuko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.
12 Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati â Ntimukagenze mutyo.â
13 Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli nâAbayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati â Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye nâamateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye bâabahanuzi.â
14 Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nkâuko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,
15 bakanga amateka ye nâisezerano yasezeranye na ba sekuruza, nâibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.
16 Nuko bareka amategeko yose yâUwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo byâinyana ebyiri biyagijwe kandi nâicya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera BÄli,
17 bakanyuza abana babo bâabahungu nâabâabakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa nâUwiteka kugira ngo bamurakaze.
18 Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango wâAbayuda wonyine.
19 Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko yâUwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.
20 Nuko Uwiteka yanga urubyaro rwâAbisirayeli rwose, arababurabuza abahÄna mu maboko yâabanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye,
21 kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye.
22 Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka
23 kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nkâuko yabivugiye mu bagaragu be bâabahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo nâubu.
Umwami wa Ashuri yimurira abantu be mu midugudu yâAbisirayeli
24 Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni nâi Kuta nâi Awa, nâi Hamati nâi Sefaravayimu, abatuza mu midugudu yâi Samariya mu byimbo byâAbisirayeli. Baraza bahindĹŤra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.
25 Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.
26 Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati â Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu yâi Samariya, ntibazi imihango yâImana yâicyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango yâImana yâicyo gihugu.â
27 Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati â Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango yâImana yâicyo gihugu.â
28 Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.
29 Ariko abâamahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo.
30 Abâi Babuloni biremera Sukotibenoti, abâi Kuta biremera Nerugali, abâi Hamati biremera Ashima.
31 Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, abâi Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana zâi Sefaravayimu.
32 Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.
33 Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo yâamahanga bimuwemo yagenzaga.
34 Nâubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.
35 Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati â Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.
36 Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi nâamaboko yÄgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.
37 Kandi amateka nâimihango nâamategeko nâibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.
38 Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana.
39 Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko yâabanzi banyu bose.â
40 Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.
41 Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera nâibishushanyo byabo bibajwe, nâabana babo nâabuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.