1 ABAMI 9
Imana iburira Salomo (2 Ngoma 7:11-22)
1 Nuko Salomo yuzuza inzu yâUwiteka nâinzu yâubwami, nâibyo yishimiye gukora byose.
2 Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nkâuko yamubonekeraga i Gibeyoni.
3 Uwiteka aramubwira ati â Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye nâumutima wanjye bizayihoraho iminsi yose.
4 Nuko nawe nugendera imbere yanjye nkâuko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko nâamateka yanjye,
5 nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nkâuko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti âNtabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe yâubwami bwa Isirayeli.â
6 Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimĹŤra ntimwitondere amategeko nâamateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,
7 nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ryâimigani nâagashinyaguro mu mahanga yose,
8 kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati âAriko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu nâiyi nzu bene aka kageni?â
9 Bazamusubiza bati âNi uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.â â
Indi mirimo ya Salomo (2 Ngoma 8.1-18)
10 Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iyâUwiteka nâiyâubwami.
11 Kandi Hiramu umwami wâi Tiro ni we wahaye Salomo ibiti byâimyerezi nâimiberoshi nâizahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudu makumyabiri mu gihugu cyâi Galilaya.
12 Bukeye Hiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo midugudu Salomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.
13 Aravuga ati â Mbese mwana wa data, imidugudu wampaye ni midugudu ki?â Ni ko kuhahimba igihugu cyâi Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo nâubu.
14 Kandi Hiramu yari yaroherereje umwami italanto zâizahabu ijana na makumyabiri.
15 Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu yâUwiteka nâiye ubwe, na Milo nâinkike zâamabuye zâi Yerusalemu, nâi Hasori nâi Megido nâi Gezeri.
16 Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica AbanyakanÄni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.
17 Nuko Salomo yubaka i Gezeri nâi Betihoroni yo hepfo,
18 nâi BÄlati nâi Tamari mu gihugu cyâishyamba,
19 nâimidugudu yose yâingarama ya Salomo, nâiyacyurwagamo amagare ye nâiyâabagendera ku mafarashi be, nâamazu yashakaga kubaka i Yerusalemu nâi Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze.
20 Abantu bose bâinsigarizi bâAbamori nâAbaheti, nâAbaferizi nâAbahivi nâAbayebusi, abatari Abisirayeli,
21 abuzukuruza babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo nâubu.
22 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, nâabagaragu be nâibikomangoma bye, nâabatware bâingabo ze nâabatware bâamagare ye nâabâabagendera ku mafarashi be.
23 Abo ni bo batware bakuru bareberaga umurimo wa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.
24 Nuko umukobwa wa Farawo ava mu mudugudu wa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.
25 Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, nâibitambo byâishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere yâUwiteka. Uko ni ko Salomo yujuje inzu.
26 Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero yâInyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.
27 Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be bâabasare bamenyereye inyanja, bajyana nâabagaragu ba Salomo.
28 Baragenda bajya Ofiri bakurayo italanto zâizahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.