1 ABAMI 8
Bacyura isanduku mu rusengero (2 Ngoma 5.2--6.11)
1 Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli nâabatware bâimiryango bose, ari bo batware bâamazu ya ba sekuruza bâAbisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku yâisezerano ryâUwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni.
2 Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori.
3 Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremÄrwa isanduku.
4 Bazamura isanduku yâUwiteka nâihema ryâibonaniro, nâibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe nâabatambyi nâAbalewi.
5 Maze Umwami Salomo hamwe nâiteraniro ryose ryâAbisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere yâisanduku bahatambira inka nâintama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi.
6 Nuko abatambyi bacyura isanduku yâisezerano ryâUwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi yâamababa yâibishushanyo byâabakerubi,
7 kuko ibishushanyo byâabakerubi byari bitanze amababa hejuru yâigitereko cyâisanduku, bigatwikira isanduku nâimijisho yayo.
8 Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino yâahavugirwa imbere yâAhera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo nâubu.
9 Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate byâamabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga nâAbisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.
10 Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu yâUwiteka,
11 bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bwâicyo gicu, kuko ubwiza bwâUwiteka bwari bwuzuye inzu yâUwiteka.
12 Salomo aherako aravuga ati â Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima wâicuraburindi.
13 Kandi nkubakiye nâinzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.â
14 Maze Salomo ahindukirira iteraniro ryâAbisirayeli ryose abaha umugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze.
15 Aravuga ati â Uwiteka Imana yâAbisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye nâumukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoresha ukuboko kwayo iti
16 âUhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bwâAbisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bwâAbisirayeli.â
17 â Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ryâUwiteka Imana ya Isirayeli inzu,
18 ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati âKuko wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutima wawe.
19 Ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo ni umuhungu wawe uzikurira mu nda. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.â
20 â None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe yâubwami bwa Isirayeli nkâuko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ryâUwiteka Imana ya Isirayeli,
21 ni ho nabonye ubutereko bwâisanduku irimo isezerano ryâUwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.â
Isengesho rya Salomo (2 Ngoma 6.12-42)
22 Salomo aherako ahagarara imbere yâicyotero cyâUwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.
23 Aravuga ati â Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe nâumutima wose.
24 Kandi wakomeje ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nkâuko wabivugishije akanwa kawe, none ubishohoresheje ukuboko kwawe.
25 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nkâuko wamubwiye uti âNtuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe yâubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nkâuko wagenderaga imbere yanjye.â
26 Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe data Dawidi urihamye.
27 â Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse nâijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!
28 Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga kâumugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,
29 kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.
30 Nuko ujye wumva kwinginga kâumugaragu wawe nâukâubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira.
31 â Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere yâicyotero cyawe muri iyi nzu,
32 nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nkâuko gukiranuka kwabo kuri.
33 â Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa nâababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu,
34 nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.
35 â Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,
36 nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe nâubwoko bwawe bwâAbisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.
37 â Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,
38 maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bwâAbisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,
39 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima yâabantu bose),
40 kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho.
41 â Kandi nâumunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe nâizina ryawe,
42 (kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru nâamaboko yawe akomeye nâukuboko kwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu,
43 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nkâuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iyâizina ryawe.
44 â Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana nâababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije nâinzu nubakiye izina ryawe,
45 nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye.
46 â Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahÄna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,
47 nyuma bakÄŤsubiramo bari mu gihugu cyâababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati âTwaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabiâ,
48 bakakugarukira nâumutima wabo wose nâubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cyâababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo nâumurwa watoranyije nâinzu nubakiye izina ryawe,
49 nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubakiranurire ibyabo,
50 ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha nâibicumuro bagucumuyeho byose, uzabahe kugirirwa imbabazi nâababajyanye ari imbohe babababarire,
51 kuko ari ubwoko bwawe nâumwandu wawe wikuriye muri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacurira ibyuma.
52 â Kandi urebeshe amaso yawe umugaragu wawe nâubwoko bwawe bwâAbisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira,
53 kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe nkâuko wavugiye mu kanwa kâumugaragu wawe Mose, ubwo wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa Mwami Mana.â
54 Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere yâicyotero cyâUwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.
55 Arahaguruka asabira iteraniro ryâAbisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati
56 â Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bwâAbisirayeli ihumure nkâuko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa kâumugaragu we Mose, ritasohoye.
57 Uwiteka Imana yacu ibane natwe nkâuko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhÄne,
58 itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo nâamateka nâibyo yategetse ba sogokuruza.
59 Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo nâubwoko bwayo bwâAbisirayeli imanza zitunganye ku byâumunsi uzacyana byose,
60 kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.
61 Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nkâuko mubigenjeje uyu munsi.â
Ibitambo Salomo yatambiye Uwiteka (2 Ngoma 7.4-10)
62 Hanyuma umwami nâAbisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere yâUwiteka.
63 Salomo atamba ibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri nâibihumbi bibiri, nâintama agahumbi nâinzovu ebyiri. Uko ni ko umwami nâAbisirayeli batashye inzu yâUwiteka.
64 Uwo munsi ni wo umwami yerejeho hagati mu rugo rwâimbere yâinzu yâUwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa nâurugimbu rwâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo yâamafu yâimpeke kuko icyotero cyâumuringa cyari imbere yâUwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa nâibyâingimbu zâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro, nâamaturo yâamafu yâimpeke.
65 Uko ni ko Salomo yagize ibirori byâiminsi mikuru icyo gihe hamwe nâAbisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi nâine bari imbere yâUwiteka Imana yacu.
66 Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe nâineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, nâubwoko bwe bwa Isirayeli.