1 ABAMI 7
Salomo yiyubakira iye nzu
1 Hanyuma Salomo amara imyaka cumi nâitatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose.
2 Yubaka nâinzu yâibiti byâikibira cyâi Lebanoni, uburebure bwayo bwâumurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bwâigihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi zâimyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti byâimyerezi.
3 Hejuru yâibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru yâinkingi uko ari cumi nâeshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho zâimyerezi.
4 Akora impushya eshatu zâamadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye nâirindi.
5 Inzugi zose nâinkomanizo zari zikoze kimwe, uburebure nâubugari bwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye nâirindi uko impushya ari eshatu.
6 Kandi yubakisha ibaraza inkingi, uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, nâubugari bwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ryâinkingi nâibiti bibajwe.
7 Kandi akora ibaraza ryâintebe yâubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ryâimanza. Yomekaho imbaho zâimyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge.
8 Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguru yâiryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubaka indi nzu isa nâiyâiryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo yari yararongoye.
9 Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye yâigiciro cyinshi, abajwe nkâuko bayageze, akerejwe inkero inyuma nâimbere uhereye ku yâurufatiro ukageza ku yo hejuru, kandi ayâurugo runini ni ko yari ameze.
10 Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini yâigiciro cyinshi, uburebure bwâamwe bwari mikono cumi, ubwâayandi bwari mikono munani.
11 Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe yâigiciro cyinshi nkâuko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti byâimyerezi.
12 Urugo runini rwari rugoswe nâinkike zâamabuye abajwe yubatswe impushya eshatu, hejuru yayo hageretseho uruhushya rwâibiti byâimyerezi nkâuko bagenje urugo rwâingombe rwâinzu yâUwiteka, nâibaraza ryâiyo nzu ni ko ryari ryubatswe.
Salomo arimbisha inzu yâUwiteka
13 Bukeye Salomo atumira Huramu i Tiro.
14 Huramu uwo yari umwana wâumupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uwâi Tiro. Yari umucuzi wâimiringa wâumuhanga ujijutse, umunyabukorikori mu mirimo yâimiringa yose. Nuko yitaba umwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.
15 Acura inkingi ebyiri zâimiringa, uburebure bwazo bwari mikono cumi nâumunani, umubyimba wazo wari mikono cumi nâibiri.
16 Maze acura imitwe ibiri yazo nkâimyashi mu miringa iyagijwe, kugira ngo ayishyire hejuru yâizo nkingi. Uburebure bwâigihagararo bwâumutwe umwe bwari mikono itanu, nâubwâundi ari uko.
17 Kuri iyo mitwe yo hejuru yâinkingi acuriraho utugozi twâimiringa dusobekeranye nkâurushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nkâimishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi.
18 Kuri urwo rushundura rwâimiringa banyuzaho impushya ebyiri zâimbuto zâamakomamanga, ziba kuri iyo mitwe yâinkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe.
19 Kandi imitwe yâinkingi zâibaraza ishushanywa nâuburabyo bwâuburengo, uburebure bwayo bwari mikono ine.
20 Hejuru yâizo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acuriraho urushundura, bamanikaho imbuto zâamakomamanga mu mpushya ebyiri. Izo mbuto zari magana abiri.
21 Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ryâurusengero, iyâiburyo ayita Yakini, iyâibumoso ayita Bowazi.
22 Hejuru yâizo nkingi bahashushanya ibishushanyo byâuburabyo bwâuburengo. Uko ni ko umurimo wâinkingi wakozwe.
23 Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rwâurugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.
24 Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo byâimihe, mu mukono umwe wacyo wâintambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.
25 Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo byâinka cumi nâebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.
26 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe yâintoki, kandi urugara rwacyo rwacuzwe nkâurugara rwâurwabya cyangwa nkâururabyo rwâuburengo. Cyajyagamo incuro zâintango ibihumbi bibiri.
27 Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bwâumurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bwâigihagararo bwari mikono itatu.
28 Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,
29 kuri ibyo bisate byo hagati yâizo nkingi hashyizweho ibishushanyo byâintare nâinka nâabakerubi, hejuru yâizo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi yâibishushanyo byâintare nâinka hariho ibisa nâimishunzi itendera, ariko bisobekeranye.
30 Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye zâimiringa, kandi nâibyuma byâimitambiko bibirindukwaho nâizo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma byâimitambiko byari munsi yâigitereko cyâigikarabiro, kandi byari bifite ibisa nâimishunzi itendera.
31 Kandi igitereko cyari gifite urugara mu mutwe wacyo, uburebure bwâurwo rugara bwari mukono umwe nâigice. Kuri urwo rugara bari barakebyeho imanzi kandi ibisate byâuwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.
32 Izo nziga uko ari enye zari munsi yâibisate byâigitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho nâizo nziga byari biciye mu gitereko, uburebure bwâizo nziga bwari mukono umwe nâigice.
33 Ishusho yazo yasaga nâizâamagare yâintambara, ibyuma byazo zibirinduragaho nâintango zazo, nâinkingi zazo nâimigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.
34 Ku matako yose yâigitereko hariho ibifata bya byuma byâimitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe nâigitereko.
35 Hejuru yâicyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye, uburebure bwacyo bwari intambwe imwe yâintoki, kandi inkingi zacyo nâibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.
36 Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo byâabakerubi nâintare nâimikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.
37 Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ari urugero rumwe nâishusho imwe.
38 Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro zâintango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.
39 Mu ruhande rwâiburyo rwâiyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rwâibumoso ashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rwâiburyo rwâiyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.
40 Nuko Huramu akora ibikarabiro nâibyuma byo kuyora ivu, nâibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo wâinzu yâUwiteka yakoreraga Umwami Salomo.
41 Byari ibi: inkingi zombi nâimitwe yombi yiburungushuye yari hejuru yâinkingi, nâibisa nâinshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru yâinkingi,
42 imbuto zâamakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa nâinshundura byombi, nâimpushya ebyiri zâamakomamanga zo ku bisa nâinshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.
43 Ibitereko cumi nâibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,
44 igikarabiro kidendeje nâibishushanyo byâinka cumi nâebyiri byari munsi yacyo,
45 ibibindi nâibyuma byo kuyora ivu nâibyungu. Ibyo bintu byose Huramu yakoreye Umwami Salomo ku bwâinzu yâUwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.
46 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati yâi Sukoti nâi Saretani.
47 Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kwâimiringa ntikwamenyekanye.
48 Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu yâUwiteka, icyotero cyâizahabu nâameza yamurikirwagaho imitsima.
49 Ibitereko byâamatabaza atanu mu ruhande rwâiburyo, no mu rwâibumoso atanu aherekeye ahavugirwa, byose byari ibyâizahabu itunganijwe kandi nâuburabyo nâamatabaza nâibisa nâingarama byari izahabu.
50 Ibikombe nâibifashi nâibyungu nâindosho nâibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, nâamapata yâinzugi zâimbere zâAhera cyane, nâayâinzugi zâinzu yitwa urusengero, byose byari ibyâizahabu.
51 Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu yâUwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye byâifeza nâizahabu nâibindi bintu, abishyira mu bubiko bwâinzu yâUwiteka.