1 ABAMI 10
Ibyâumugabekazi wâi Sheba (2 Ngoma 9.1-12)
1 Umugabekazi wâi Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bwâizina ryâUwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza.
2 Nuko agera i Yerusalemu ashagawe nâabantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu nâizahabu nyinshi cyane nâamabuye yâigiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.
3 Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.
4 Nuko umugabekazi wâi Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose nâinzu yubatse,
5 nâibyokurya byo ku meza ye nâimyicarire yâabagaragu be, no guhereza kwâabahereza be nâimyambarire yabo, nâabahereza be ba vino nâurwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu yâUwiteka arumirwa, bimukura umutima.
6 Abwira umwami ati â Inkuru numviye mu gihugu cyanjye zâibyo wakoze nâizâubwenge bwawe zari izâukuri.
7 Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera nâayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe nâubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.
8 Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.
9 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yâubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.â
10 Hanyuma aha umwami italanto zâizahabu ijana na makumyabiri, nâimibavu myinshi cyane nâamabuye yâigiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganya ubwinshi nâiyo uwo mugabekazi wâi Sheba yatuye Umwami Salomo.
11 Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo nâibiti byinshi cyane byitwa alumugi, nâamabuye yâigiciro cyinshi.
12 Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu yâUwiteka nâizo mu nzu yâumwami, kandi abibÄzamo nâinanga na nebelu byâabaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa nâibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo nâubu.
13 Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi wâi Sheba ibyo yashakaga byose nâicyo yamusabaga cyose, udashyizeho ibyo Salomo yamuhaye ku buntu bukwiriye umwami nka we. Bukeye uwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo nâabagaragu be mu gihugu cye.
Ubutunzi bwa Salomo(2 Ngoma 9.13-29)
14 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto zâizahabu magana atandatu na mirongo itandatu nâesheshatu,
15 udashyizeho izo abagenza bazanaga, nâindamu zavaga mu batunzi nâizâabami bose ba Arabiya, nâizâabatware bâicyo gihugu.
16 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto zâizahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.
17 Acura nâingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu zâizahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu yâibiti byâikibira cyâi Lebanoni.
18 Kandi umwami yibÄrishiriza intebe nini yâubwami mu mahembe yâinzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.
19 Iyo ntebe yari ifite urutondagiriro rwâintambwe esheshatu, ku muguno wayo hari hihese kandi hariho nâimikindo impande zombi zâahicarwa, nâibishushanyo byâintare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rwâimikindo.
20 Kandi ibindi bishushanyo byâintare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye nâiyo.
21 Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, nâibirirwaho byo mu nzu ye yâibiti byâikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu byâifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa.
22 Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe nâiza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge zâi Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu nâifeza, nâamahembe yâinzovu nâinkima na tawusi.
23 Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi nâubwenge.
24 Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.
25 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu byâifeza cyangwa ibyâizahabu, nâimyambaro nâintwaro zo kurwanisha, nâimibavu nâamafarashi nâinyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.
26 Kandi Salomo yateranije amagare nâabagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane nâabagendera ku mafarashi inzovu imwe nâibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare nâi Yerusalemu mu murwa wâumwami.
27 Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana nâamabuye ubwinshi, nâibiti byâimyerezi atuma binganya nâimivumu yo mu bibaya ubwinshi.
28 Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuraga muri Egiputa. Abatunzi bâumwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.
29 Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli zâifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose bâAbaheti nâabâAbasiriya barabiguraga.