1 ABAMI 15
IbyâUmwami Abiyamu (2 Ngoma 13.1-23)
1 Mu mwaka wa cumi nâumunani wo ku ngoma yâUmwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.
2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga MÄka umukobwa wa Abishalomu.
3 Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nkâuwa sekuruza Dawidi.
4 Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbuto i Yerusalemu, yimika umwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu,
5 kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere yâUwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubaho kwe, keretse mu bya Uriya wâUmuheti.
6 Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubaho kwe.
7 Ariko imirimo yose ya Abiyamu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.
8 Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye.
IbyâUmwami Asa (2 Ngoma 15.16--16.6)
9 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami wâAbisirayeli, Asa yimye i Buyuda.
10 Amara imyaka mirongo ine nâumwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga MÄka umukobwa wa Abishalomu.
11 Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nkâuko sekuruza Dawidi yakoraga.
12 Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho nâibishushanyo byose ba se bari bariremeye.
13 Ndetse yirukana na nyina MÄka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cyâikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,
14 ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose.
15 Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu yâUwiteka nâibyo yejeje ubwe, ibyâifeza nâibyâizahabu nâibindi bintu.
16 Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na BÄsha umwami wâAbisirayeli iminsi yabo yose.
17 Muri izo ntambara BÄsha umwami wâAbisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimÄŤre abajya kwa Asa umwami wâAbayuda cyangwa abavayo.
18 Umwami Asa abibonye yenda ifeza nâizahabu byari byasigaye byose byâubutunzi bwo mu nzu yâUwiteka nâibyo mu nzu yâumwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami wâi Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati
19 â Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ryâifeza nâizahabu, genda ureke isezerano ryawe na BÄsha umwami wâAbisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.â
20 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba bâingabo ze, batera imidugudu yâAbisirayeli batsinda Iyoni nâi Dani na Abeli BetimÄka nâi Kinereti hose, nâigihugu cyose cya Nafutali.
21 BÄsha abyumvise arorera kubaka i Rama, ajya i Tirusa agumayo.
22 Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta nâumwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayo amabuye nâibiti BÄsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba yâi Bubenyamini nâi Misipa.
23 Ariko indi mirimo yose ya Asa nâibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuru arwara ibirenge.
24 Bukeye Asa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye.
Imana ihĹra inzu ya Yerobowamu ibyaha bye
25 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asa umwami wâAbayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.
26 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka agendana ingeso za se, nâibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
27 Bukeye BÄsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, BÄsha amwicira i Gibetoni yâAbafilisitiya, kuko ubwo Nadabu nâAbisirayeli bose bari bagose i Gibetoni.
28 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami wâAbayuda ni bwo BÄsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.
29 Akimara kwima yica abâinzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira nâumwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nkâuko Uwiteka yavugiye mu kanwa kâumugaragu we Ahiya wâi Shilo,
30 abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, nâibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, nâuko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.
31 Ariko indi mirimo yose ya Nadabu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
32 Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na BÄsha umwami wâAbisirayeli iminsi yabo yose.
33 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami wâi Buyuda, BÄsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri nâine ari ku ngoma.
34 Ariko akora ibyangwa nâUwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, nâicyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.