1 ABAMI 16
Ibyo ku ngoma za BÄsha na Ela, na Zimuri na Omuri
1 Bukeye ijambo ryâUwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana BÄsha riti
2 â Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware wâubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.
3 Umva nzakukumba rwose BÄsha nâinzu ye, inzu ye nyihindure nkâiya Yerobowamu mwene Nebati.
4 Uwa BÄsha wese uzagwa mu mudugudu azaribwa nâimbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa nâinkongoro.â
5 Ariko indi mirimo yose ya BÄsha nâibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
6 Nuko BÄsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa maze umuhungu we Ela yima ingoma ye.
7 Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana BÄsha nâinzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere yâUwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nkâabâinzu ya Yerobowamu, kandi azira nâuko yamwishe.
8 Mu mwaka wa makumyabiri nâitandatu wo ku ngoma ya Asa umwami wâAbayuda, Ela mwene BÄsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
9 Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware wâigice kimwe cyâamagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
10 Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami wâi Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri nâirindwi.
11 Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe yâubwami, yica abâinzu ya BÄsha bose ntiyamusigira umwana wâumuhungu nâumwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.
12 Uko ni ko Zimuri yarimbuye abâinzu ya BÄsha bose nkâuko Uwiteka yari yaravuze, abivugiye mu muhanuzi Yehu kuri BÄsha.
13 Yabahoye ibyaha bya BÄsha byose nâibyâumuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya nâAbisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.
14 Ariko indi mirimo yose ya Ela nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
15 Mu mwaka wa makumyabiri nâirindwi Asa umwami wâAbayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni yâAbafilisitiya.
16 Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati â Zimuri yagomye yishe umwami.â Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba wâingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami wâAbisirayeli.
17 Uwo mwanya Omuri nâAbisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.
18 Zimuri abonye ko batsinze umudugudu, yinjira mu gihome cyâinzu yâumwami yitwikiramo arapfa,
19 azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa nâUwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, nâibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
20 Ariko indi mirimo yose ya Zimuri nâubugome bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
21 Hanyuma yâibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugira ngo bamwimike, ikindi gikurikira Omuri.
22 Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima.
23 Mu mwaka wa mirongo itatu nâumwe Asa umwami wâAbayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi nâibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.
24 Bukeye agura na Shemeri umusozi wâi Samariya, atanga italanto zâifeza ebyiri yubaka kuri uwo musozi. Umudugudu yubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri.
25 Ariko Omuri akora ibyangwa nâUwiteka arusha abamubanjirije bose gukora nabi,
26 kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.
27 Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze nâibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbisirayeli?
28 Bukeye Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Ahabu yima ingoma ye.
29 Mu mwaka wa mirongo itatu nâumunani Asa umwami wâAbayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri nâibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
30 Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa nâUwiteka kurusha abamubanjirije bose.
31 Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa EtibÄli umwami wâAbasidoni, aragenda akorera BÄli arayiramya.
32 Yubakira BÄli icyotero mu nzu ya BÄli yari yubatse i Samariya.
33 Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami bâAbisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.
34 Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli wâi Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we wâimfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi byâamarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nkâuko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.